Rayon Sports yatsinze ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup 2026, biyongerera icyizere cyo kuzamuka muri iri tsinda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026, hasojwe imikino y’umunsi wa kabiri w’amatsinda muri CECAFA Kagame Cup 2026 hakinwa imikino ibiri yo mu itsinda C yose yabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino warutegerejwe na benshi ni umukino wahuje Rayon Sports FC yo mu Rwanda yariherutse gutsinda KVZ SC yo muri Zanzibar na Tusker FC yariherutse gutsindwa na Al-Hilal Club SC Omdurman yo muri Sudani.
Kuri uyu mukino watangiye saa 18:00, umutoza wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian yari yakoze impinduka 2 ugereranyije n’abakinnyi 11 babanjemo ku mukino wa KVZ SC.
Rutahizamu Nizeyimana Mubaraka na myugariro Wakonda Abdel Matumona babanje hanze, naho Kameni Herman Junior na Nshuti Didier binjiye mu bakinnyi 11 babanjemo.
Abandi babanjemo ni umuzamu Dande Junior, Ganijuru Ishimwe Elie, kapiteni Nshimiyimana Emmanuel, Charles Tchouplaou, Muderi Akbar, Ibrahim Mansouru Djingarey, Issa Djiguiba, Antonio Atisso Kodjo Kossivi na radukunda Elie Tatou.
Mu gice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Tusker FC yihariye umupira ariko ntamahirwe afatika yigeze irema imbere y’izamu rya Rayon Sports, uretse ishoti rimwe iyi kipe yagerageje ku munota wa 29, umuzamu Dande Junior awukuramo.
Rayon Sports ntiyihariraga umupira cyane ariko iyo yawufataga yahitaga igerageza kwihuta imbere y’izamu rya Tusker FC ku buryo yabonye uburyo imbere y’izamu bugera kuri 4 mbere yo gutsinda igitego cyabonetse mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ahanini uburyo bwaturukaga ku ruhande rw’iburyo rwakinwaga na Iradukunda Elie Tatou.
Igitego cya Rayon Sports cyabonetse ku mupira Muderi Akbar yazamukanye ku ruhande rw’iburyo, awutanga awugarura mu rubuga rw’amahina, Kameni asa nk’uwuretse uhita usanga Atisso nawe wahise awuhindura awushyira mu kuguru kwe kw’ibumoso adasanzwe akinisha mbere yo gutera ishoti rikanyeganyeza inshundura z’izamu rya Warsama Hassan.
Mu kiruhuko cy’igice cya mbere ntabwo abari bitabiriye uyu mukino bishwe n’irungu kuko basusurukijwe n’umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Davis D.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports ntiyahaye agahenge Tusker FC kuko yakomeje kwatakana imbaraga ndetse ibona uburyo imbere y’izamu.
Ku munota wa 54 Muderi Akbar yahushije uburyo kuri kufura yarizamuwe na Nshimiyimana Emmanuel mbere y’ubundi buryo bwahushijwe na Nshuti Didier washyize umupira ku mutwe ariko ukanyura hejuru y’izamu.
Iradukunda Elie Tatou wari wazonze cyane ikipe ya Tusker FC yagerageje uburyo ku munota wa 58 ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu.
Hagati y’umunota wa 60 na 70, umupira wakiniwe hagati mu kibuga, ndetse no mu munita yakurikiyeho n’ubwo amakipe yagiye akora impinduka ku mpande zombi ariko ntakintu zigeze zihindura kuri uyu mukino.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Tusker FC igitego 1-0 biyiha gukomeza kuba iya kabiri mu itsinda C, ari nako ikomeza kwizera ko bishoboka ikazamuka muri iri tsinda.
Undi mukino wo muri iri tsinda wakinwe wahuje KVZ SC yo muri Zanzibar na Al-Hilal Club SC Omdurman yo muri Sudani watangiye saa cyenda z’umugoroba.
Uyu mukino warangiye Al Hilal itsinze ibitego 4-0 biyiha gukomeza kuyobora iri tsinda.
Ibitego bya Al Hilal byatsinzwe na Mohamed Abdelrahman ku munota 5, Muhammed Rawa ku munota wa 29, Ansumana Samura ku munota wa 80 na Taiwo Akire ku munota wa 90.
Muri iri tsinda, Al Hilal irayoboye n’amanota 6, yizigamye ibitego 6, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 6, yizigamye ibitego 3, Tusker FC ni iya gatatu ntanota ifite, ifite umwenda w’ibitego 3 naho KVZ ni iya nyuma ntanota ifite, ifite umwenda w’ibitego 6.
Tusker FC na KVZ zahise zisezererwa nyuma yo gutsindwa imikino 2 yo mu itsinda.
Umunsi wa nyuma w’itsinda uzakinwa tariki 1 Kanama 2026, imikino yombi izatangira saa moya z’umugoroba (19h00), Al Hilal izakina na Rayon Sports kuri Sitade Amahoro naho Tusker FC izakina na KVZ SC kuri Kigali Pele Stadium.
Muri rusange, imikino y’umunsi wa gatatu w’amatsinda ari nawo wa nyuma iratangira kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026 hakinwa imikino ibiri yo mu itsinda rya mbere (Itsinda A) yombi izatangira saa moya z’umugoroba.
APR FC izakina na Vipers SC yo muri Uganda muri Sitade Amahoro, naho Gor Mahia FC yo muri Kenya ikine na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti.














