Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora,RCS, rwatangaje ko hatangira gukoreshwa uburyo bwa Momo Pay mu gusura abagororwa.
Umuvugizi wa RCS , CSP Sengabo Hillary Emmanuel, mu itangazo yavuze ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa kuva tariki ya 1 Ukwakira 2025.
CSP Sengabo yatangaje ko abasura ababo bari mu magororero basabwa gukoresha uburyo bwa ‘Momo Pay’ hanyuma serivisi ishinzwe imibereho myiza ku igororero ikazajya iba ariyo ihahira abagororwa.
RCS ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha servisi ihabwa abaza gusura abari mu magororero, no kugabanya umwanya bamaraga bari guhaha ibyo bashyira abo basuye.








