Ingabo z’u Rwanda na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bateguye ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.
Ni ibikorwa biteganyijwe gutangira kuva ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026 aho iby’uyu mwaka bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”
Ni ibikorwa ngarukamwaka Ingabo z’u Rwanda na Polisi bakora aho biba bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse bikaba bitegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora usanzwe wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga aho uyu mwaka uzaba wizihizwa ku nshuro ya 32.
Uruhare w’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.
lbikorwa bizakorwa mu gihe cy’amezi atatu kuva muri Werurwe kugera muri Nyakanga 2026 mu gihugu hose aho bizibanda mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi, kubaka ibiraro, ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’ibindi.








