Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda ihagarariye Umugabane wa Afurika yatsinzwe umukino wa mbere na Rytas Vilnius yo muri Lithuania iharariye u Burayi amanota 107-89 mu Gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup 2026, kiri kubera i Beijing mu Bushinwa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026 nibwo hatangiye ku mugaragaro irushanwa ngarukamwaka rya FIBA Intercontinental Cup 2026.
Umukino wabimburiye indi ni uwo mu itsinda A wahuje RSSB Tigers na Rytas Vilnius.
Uyu mukino watangiye saa 09:30 ku isaha y’i Kigali, Rytas Vilnius yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 21-19 ikomereza no mu gace ka kabiri itsinda amanota 26-20 bituma igice cya mbere kirangira iyoboye n’amanota 47-39.
Nyuma y’ikiruhuko, Rytas Vilnius yakomereje ku muvuduko yasozanyije igice cya mbere itsinda agace ka gatatu ku manota 35-20, ariko mu gace ka kane RSS Tigers itsinda amanota 30-28 n’ubwo bitari bihagije ngo ikuremo ikinyuranyo cy’amanota yari arimo.
Umukino muri rusange warangiye Rytas Vilnius itsinze amanota 107-89 ndetse ihita iyobora itsinda rya mbere n’amanota 2, RSSB Tigers iba iya kabiri n’inota rimwe naho Shanghai Sharks itarakina umukino n’umwe iba iya gatatu ntanota ifite.
Kay Bruhnke wa Rytas Vilnius yitwaye neza muri uyu mukino atsinda amanota 20, akora rebounds 8, atanga imipira 3 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro imwe.
Abakinnyi ba RSSB Tigers bari bitwaye neza muri uyu mukino ni Leonard Craig Randall II watsinze amanota 20, Teafale Marquise Lenard Jr. watsinze amanota 16 na Nisre Zouzoua watsinze amanota 10 wanagize ikibazo cy’imvune mu gice cya mbere.
FIBA Intercontinental Cup irakomeza kuri uyu wa Kabiri hakinwa umukino wo mu itsinda B, aho Beijing Royal Fighters yo mu Bushinwa yakiriye iri rushanwa ikina na Club Atletico Boca Juniors yo muri Argentine ihagarariye Amerika y’Amajyepfo saa saba n’igice ku isaha y’i Kigali (13h30).
Imikino yo mu itsinda A izakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026 aho RSSB Tigers izakina umukino wayo wa kabiri wo mu itsinda ari nawo wa nyuma n’ikipe ya Shanghai Sharks yo mu Bushinwa saa 09:30 ku isaha y’i Kigali.
Undi mukino uzakinwa kuri uyu wa Gatatu ni uwo mu itsinda B uzahuza Beijing Royal Fighters na NBA G League United saa 13:30 ku isaha y’i Kigali.
















