sangiza abandi

Rubavu:Polisi iributsa abakora ibikorwa by’ubujura kubireka

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza ku bikorwa by’ubujura bivugwa mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu ikanagira inama abaturage kwirinda ibi bikorwa.

Ni nyuma y’amakuru umunyamakuru Oswald yatanze abinyujije ku rubuga rwa X aho yanditse ko umuturage yamwandikiye amumenyesha ikibazo cy’ubujura mu butuwa bwagiraga buti”Mu kagali ka Bihungwe mu mudugudu wa Bunyove, umurenge wa Mudende, ubujura buravuza ubuhuha. Inzu yatobowe n’abataramenyekana. Hibwe bifite agaciro k’amafaranga 1,480,000.”

Ubu butumwa buherekezwa n’amafoto y’inzu bigaragara ko yatobowe umwenge munini.

Polisi y’u Rwanda mu gusubiza ubu butumwa yavuzeko iki kibazo yakimenye kandi kiri gukurikiranwa.Mu butumwa Polisi nayo yasubije ku rubuga rwa X yagize iti “Aya makuru twayamenye ndetse ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zibishinzwe, hatangiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo kugirango ababigizemo uruhare bafatwe.

Polisi irihanangiriza  abaturage bishora mu bikorwa nk’ibi ibibutsa ko batazihanganirwa ndetse n’ababitekerezaga bagirwa inama yo kubireka kuko ntaho bazayicikira. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]