sangiza abandi

Rulindo: Mudugudu yakubitiwe icupa mu kabari ke ahita apfa

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umudugudu wa Muvumu, mu Murenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo, yapfuye nyuma yo gukubitwa icupa n’umukiriya bari bagiranye amakimbirane mu kabari ke.

Amakuru Umunota wahawe n’umwe mu batuye muri aka gace avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine z’ijoro.

Uyu muturage yavuze ko nyakwigendera yari afite akabari iwe mu rugo, aho yanacuruzaga zimwe mu nzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izizwi nk’iz’ibyuma.

Yasobanuye ko uyu muyobozi yaje gushyamirana n’umwe mu bakiriya be, bikarangira amukubise icupa, agahita yitaba Imana.

Umunota wagerageje kuvugana n’inzego z’umutekano kugira ngo umenye amakuru arambuye kuri iki kibazo, ariko ntiwabasha kuyabona.

Photos:

[fluentform id="3"]