Imbere mu bayobozi b’umutwe wa RNC byadogeye nyuma y’uko bamwe batangiye kubona ko ibyo bijejwe n’umuyobozi w’uyu mutwe Kayumba Nyamwasa atari ibyo kwizerwa, ndetse nawe akaba atakibonwa nk’umwizerwa.
Mu minsi ishize, amakuru ava mu banyamuryango ba RNC yavugaga ko muri iri tsinda hakomeje kuvuka amakimbirane ashingiye ku kutizerana, gushinjanya uburiganya no kurwanira gucunga umutungo n’ibikoresho byari bisanzwe bikoreshwa mu bikorwa byaryo.
Kuri ubu ikigezweho n’uko abayobozi b’uyu mutwe bari gupfa umuyoboro wa YouTube.
Amakuru avuga ko Serge Ndayizeye wahoze ari umwe mu bayoboke bakomeye ba RNC, yafashe ubuyobozi bw’umuyoboro wa YouTube wari uzwi nka Itahuka Radio, awuhindurira amazina ayita Itahuka Media Network ndetse ahindura n’amagambo y’ibanga ku buryo nta wundi muntu wo muri RNC ushobora kuwugeraho.
Ibi byabaye nyuma y’uko havutse amakimbirane hagati ye na Jean Paul Turayishimye, aho Serge ashinjwa kuba yarambuye mugenzi we uburenganzira bwo gukoresha uwo muyoboro.
Ibi bibazo byongeye gushyira ahagaragara ibyo bamwe mu bahoze muri RNC bavuga ko ari umuco umaze igihe urangwa muri iri tsinda, harimo icyenewabo, gukoresha ikimenyane, kurwanira inyungu bwite no kutagira umurongo wa politiki uhamye.
Intego y’abagize RNC ntikiri imwe
Bamwe mu bari muri uyu mutwe bagaragaza ko RNC yasenyutse kera aho bavuga ko ikibazo nyamukuru cyaturutse ku buyobozi bwa Kayumba Nyamwasa ndetse n’imicungire mibi y’umutungo w’umuryango. Kuri ubu umubano hagati ya Kayumba Nyamwasa na bamwe mu bo bakoranaga bya hafi, barimo muramu we Frank Ntwali, umeze nk’umubano w’injangwe n’imbeba.
Kuri ubu muri RNC hacitsemo ibice bibiri aho hari RNC ya Ntwali na RNC ya Kayumba.
Ubu uwitwa ko ari Umuhuzabikorwa wa RNC, Dr Emmanuel Hakizimana (ukorera mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa) yamaze kwandika ibaruwa ihagarika Serge Ndayizeye.
Kimwe mu bibazo byakomeje kuvugwa ko birindimuye uyu mutwe, ni iby’amafaranga yakusanyijwe mu banyamuryango ba RNC mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’ahandi ku Isi. Nk’uko byagiye bivugwa n’abahoze muri uwo mutwe, amafaranga arenga miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’Amerika yari yakusanyijwe mu rwego rwo kugura intwaro no gutera u Rwanda.
Mu nama zitandukanye zabaye mu mwaka wa 2017, mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Kayumba Nyamwasa ngo yashishikarije abanyamuryango gutanga inkunga y’amafaranga, ababwira ko igihe kigeze cyo gukoresha intwaro kugira ngo bahirike ubuyobozi bw’u Rwanda. Aya magambo yatumye benshi batanga amafaranga bizeye ko azakoreshwa muri uwo mugambi.
Abanyamuryango bategereje ko ibyo babwiwe bishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere aho ayo mafaranga yose yakusanyijwe Kayumba yayajyanye kuyakoresha mu bikorwa by’ubucuruzi bwe bwite.
Abasesenguzi bavuga ko amakimbirane ari muri RNC muri iki gihe ari ikimenyetso cy’uko iri tsinda rimaze igihe rihanganye n’ibibazo by’imiyoborere n’ukutizerana hagati y’abarigize. Gufatirana Itahuka Radio na Serge Ndayizeye ni kimwe gusa mu bimenyetso by’ayo makimbirane amaze igihe acicikana imbere muri RNC.









