sangiza abandi

Shema Ngoga Fabrice yeguye ku nshingano zo kuyobora FERWAFA

sangiza abandi

Shema Ngoga Fabrice wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru yeguye kuri izo nshingano kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026 nyuma y’amezi 13 yari amaze muri izo nshingano.

Mu ibaruwa Shema yandikiye Inteko Rusange ya FERWAFA yagize ati,”Nanditse iyi baruwa kugira ngo ntangaze ku mugaragaro ko nsezeye ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kandi ko kwegura kwange guhita kubahirizwa.

Iki cyemeze nagifashe nyuma y’ikibazo kijyanye n’ubunyangamugayo cyavutse gifite aho gihuriye nange. 

Ndizera ko kuva kuri uyu mwanya aribyo bikwiye  mu rwego rwo kubungabunga icyizere Federasiyo ifitiwe n’abaturage, no gutuma inzira zigomba gukurikizwa zikomeza ntawe uzivangira kandi zigakorwa mu bwisanzure.”

Yakomeje agira ati,”Kwegura kwange ntibigomba gusobanurwa mu buryo burenze ibimenyetso n’amakuru bizagaragazwa binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga. Ndacyakomeje gushyigikira amahame yo kubazwa inshingano, gukorera mu mucyo no guteza imbere imiyoborere myiza mu mupira w’amaguru mu Rwanda.”

Shema yasoje agira ati,”Nzafasha mu ihererekanyabubasha kugira ngo imirimo y’Ishyiramwe ikomeze nta nkomyi. Ndashimira Inteko Rusange, Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abafatanyabikorwa, abafana, Ikipe y’Amavubi n’abandi bose bafitanye isano n’umupira w’amaguru mu Rwanda ku cyizere cy’ubufatanye bangaragarije mu gihe namaze kuri uyu mwanya. Byambereye icyubahiro gukorera umupira w’amaguru mu Rwanda. Mu gire amahoro.”

Uretse Inteko Rusange ya FERWAFA, iyi baruwa yanashyikirijwe Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati, CECAFA.

Shema Ngoga Fabrice yeguye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA nyuma y’uko ahamijwe n’inkiko ibyaha byo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, akatirwa igifungo cy’amezi atandatu (6) asubitse.

Shema avuye kuri uyu mwanya nyuma y’amezi 13 yari awumazeho kuko tariki 30 Kanama 2025 aribwo yatorewe kuyobora FERWAFA, ubwo yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, yari yatanzwe na Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali yari asanzwe abereye umuyobozi.

Shema yari Perezida wa FERWAFA wa 16, yageze kuri uyu mwanya asimbuye Munyantwali Alphonse wari weguye nyuma y’imyaka 2 yari amaze ayobora.

Shema abaye Perezida wa FERWAFA wa 6 wikurikiranya weguye atangije byibuze na manda imwe, mu gihe na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco warangije manda imwe, yeguye muri 2011 ubwo yari mu mwaka wa mbere wa manda ya kabiri.

Kugeza ubu FERWAFA iyobowe na Me. Claudine Gasarabwe nka Perezida w’Agateganyo, akaba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi.

Shema Ngoga Fabrice yeguye ku nshingano zo kuyobora FERWAFA nyuma y’amezi 13

Photos:

[fluentform id="3"]