sangiza abandi

Sosiyeti y’Indege ya SalamAir yateguje ingendo ziva Muscat zerekeza i Kigali

sangiza abandi

Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangaje ku mugaragaro gahunda yo gutangiza ingendo z’indege zitaziguye hagati ya Muscat n’Umujyi wa Kigali.

Izi ngendo nshya ziteganyijwe gutangira muri Nyakanga 2026, ingendo zizajya zikorwa kabiri mu Cyumweru, bityo umujyi wa Kigali ube mu mijyi yoroshye kugerwaho n’abagenzi baturutse mu Burasirazuba bwo Hagati n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Iyi gahunda nshya yitezweho kongera umubare w’abasura u Rwanda, guteza imbere ubucuruzi n’ingendo z’akazi, ndetse bizagabanya igiciro cy’ingendo zindege ibizatuma abantu benshi bashobora kugenda mu ndege mu buryo bworoshye.

Ingendo z’indege za SalamAir zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru, ku wa Kabiri no ku wa Kane, zihuza umujyi wa Muscat na Kigali.

Ibiciro by’itike y’urugendo rumwe (one-way Lite) bizatangirira ku mafaranga make ugereranyije n’andi masosiyete.

Ubuyobozi bwa SalamAir bwatangaje ko Kigali ari icyerekezo cyiza mu mugabane wa Afurika, bitewe n’iterambere ryayo mu bukerarugendo, ubucuruzi n’imiterere y’umujyi ugezweho.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza izamuka rikomeye mu kwakira ba mukerarugendo n’abashoramari, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali umaze kumenyekana nk’umujyi utekanye kandi usukuye.

Iyi gahunda kandi izafasha kongera ubuhahirane hagati ya Oman n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho bizorohereza abashoramari n’abacuruzi kugenderana no gushora imari mu nzego zitandukanye.

Byitezwe ko izagira uruhare mu gukomeza umubano usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Oman, umaze imyaka hafi 30.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]