Tariki ya 11 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro bizeye ubutabazi ariko batereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR) maze abarenga 2000 baricwa.
Kuri uyu munsi mu gihugu hose Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro, ibi byajyanaga n’abahungira aho bakekaga ko bari buze kubona ubutabazi ntibicwe. Gusa siko byagenze kuko batereranywe n’abo bizeyeho ubutabazi.
Nyuma y’uko indege ya Perezida Juvenal Habyarimana irashwe ku itariki 7 Mata Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali batangiye kwicwa. Byatumye bamwe batangira guhungira mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, ETO Kicukiro. Gusa abenshi bagiyeyo tariki 8 Mata bizeye kurindwa n’ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro.
Tariki 11 Mata 1994 yageze muri ETO Kicukiro hari abatutsi barenga 4000 bahahungiye. Uwo munsi nibwo ingabo za MINUAR zigera kuri 97 zari ziyobowe na Colonel Luc Marshall wari wungirije Gen Romeo Dallaire wari uzikuriye, zazinze utwangushye zurira imodoka zerekeza ku kibuga cy’indege zirataha, zisiga Abatutsi mu maboko y’interahamwe.
Ingabo z’Ababiligi zagiye nyuma yo guhamagazwa n’igihugu cyabo, hashize iminsi itatu bagenzi babo barindaga Minisitiri w’Intebe Agatha Uwilingiyimana bishwe n’ingabo zarindaga Perezida, mbere yo wkica Minisitiri w’Intebe ubwe.
Mbere y’uko abasirikare b’Ababiligi bagenda bamwe mu batutsi bahahungiye bagize ubwoba barababaza bati ‘ko mudutaye turarindwa na nde?’ bababwira ko abasirikare ba Leta aribo babarinda.
Mbere y’uko abo basirikare bagenda, Interahamwe zari zizengurutse uruzitiro rwa ETO Kicukiro zishaka kwica abo batutsi, zigakomwa mu nkokora n’uko abo basirikare ba Loni bari bagihari.
Abasirikare ba Loni bamaze guhambira bagiye, Interahamwe zaraje zishorera abatutsi zibajyana kuri Sonatubes bicarayo, umusirikare witwaga Col Rusatira Léonidas azana abasirikare benshi bo gutangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera.
Uwari meya w’umujyi wa Kigali, Lt. Col. Tharcisse Renzaho yategetse ko babajyana kubicira i Nyanza ya Kicukiro kuko ngo Sonatubes hagaragaraga cyane bitewe n’uko hari umuhanda werekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Abasirikare n’interahamwe barabashorera babajyana i Nyanza ya Kicukiro, ubwo niko benshi bari bamaze iminsi batarya bashonje nta mbaraga bafite. Abari bakuze n’abafite intege nkeya bagiye babicira mu nzira, gusa benshi babagejejeyo.
Bahageze batangiye kwicwa urw’agashinyaguro, babateramo za gerenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutemagura abatahwanye kubahorahoza.
Ku itariki 15 Mata ni bwo urubyiruko rwarokotse i Nyamirambo na Cyivugiza na Mumena, ruyobowe n’abasirikare b’Inkotanyi, rwaje i Nyanza gutwara inkomere, bazijyana i Rebero.
Mu batutsi basaga ibihumbi bine bari bahungiye kuri ETO Kicukiro, harokotse abagera mu ijana.
Abiciwe Nyanza ya Kicukiro baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 12 .
Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside(CNLG) mu gitabo gifite umutwe ugira uti ‘Itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi: Ibyaranze Amatariki ya 8-15 Werurwe 1991-1994’, ivuga ko kuri iyi tariki ubwo imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro bicirwaga i Nyanza, hari abandi benshi bari bari kwicirwa hirya no hino mu gihugu.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro
Inyandiko ya MINUBUMWE,ivuga ko Kuva kuwa 07 Mata 1994 kugeza kuwa 10 Mata 1994 Abatutsi batangiye guhunga hirya no hino bahungira kuri Kiliziya i Kiziguro bahageze babeshywa ko bajyiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 kugera 16h00.
Abatutsi bahungiye muri ADEP Shagasha, bose barishwe
ADEPR Shagasha rwari urusengero rw’abarokore kandi rwasengeragamo abakirisitu benshi harimo n’Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi bahahungiye.
Abatutsi bahahungiye ni abana n’abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.
Muri uru rusengero, hahungiyemo abagore n’abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11 Mata 1994 .
Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu. Muri uru rusengero n’ubwo hahungiyemo abagore n’abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b’abahungu bakabica.
Kugirango baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni abakobwa.
Ikindi gikorwa kirenzeho ni uko abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bazanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bakurwaga muri iyi Mirenge yavuzwe haruguru.
Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu
Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Cellule ya Gihinga muri Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside kuwa 11 Mata 1994 hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y’uwitwaga MUKANDAGARA Odette babiciramo bose barabarangiza.
Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo kubagota mu Kagari kabo bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.
Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Serire Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n’Interahamwe zaho zatangiye gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye kugira ngo zibashe kubica zibarangize.
Barahahungiye kuva kuwa 09 Mata 1994 ku mugoroba bamaze kuba benshi kuwa 11 Mata 1994 kumanywa nibwo babagose barabica.
Bishwe n’Interahamwe zari zaturutse mu ma Serire yegereye Segiteri ndetse n’abapolisi ba Komini (Police communal). Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na RUJIGO François n’ n’abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi.
Abatutsi barenga 15,000 biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu
Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba, mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye .
Biciwe mu nzu z’abapadiri, muri Centre de Sante, no muri CentreNutritionelle. Aya mazu yose akaba ari aya Paruwasi ya Hanika.
Abatutsi biciwe I Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo
Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa 11 Mata 1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu bicwa bose bigizwemo uruhare n’umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa KANYENGOGA Thomas.







