Tariki 17 Kamena 1994 ni umunsi wa 73 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 168 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje gushaka aho Abatutsi bari bihishe ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 17 Kamena 1994, habaye inama ya Guverinoma yayobowe na Jean Kambanda aho bagaragaje ikibazo cy’uko hari abayobozi n’abasirikare bahunga aho intambara ikomeye bakajya gushakira ubuhungiro ahandi, banagaragaza ko hari intege nke mu bufatanye bwa Guverinoma
Kuri uwo munsi, mu Bisesero Abatutsi baho bari bahanganye n’ibitero by’interahamwe mu gihe kirenga amezi abiri.
Muri iyo nama ya Guverinomaya, Kambanda yafashe icyemezo cyo kohereza abasirikare mu Bisesero n’umubare munini w’interahamwe kugira ngo bice Abasesero bari bakirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.
Tariki ya 17 Kamena 1994, Guverinoma yasimbuje benshi mu bari bayigize. Hashyizweho abategetsi b’intagondwa bemeraga umugambi wa Jenoside cyane ko uko Ingabo za FPR-Inkotanyi zagendaga zitsinda abicanyi zinahagarika Jenoside.
Ba burugumesitiri bamwe n’abandi bategetsi mu nzego zimwe na zimwe barahunze batinya ko bafatwa bakabazwa ubwicanyi bakoze.
Mu nama ya Guverinoma ya Kambanda havuzwemo kandi ugucika intege kw’iyo guverinoma y’abicanyi, n’ikijyanye no kuba abategetsi bakuru harimo n’abaminisitiri bari bashishikajwe no kujyana imiryango yabo mu bihugu byo hanze.
Ibikorwa bya Guverinoma byo kwemeza kugaba ibitero bya gisirikare ku basivile b’Abatutsi bari bataricwa mu Bisesero, gukomeza guha intwaro n’imyitozo interahamwe muri « auto-defense civile » nibimwe mu bintu bibi bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yavuye mu mugambi wa Leta wo gushaka kumaraho Abatutsi bo mu Rwanda.










