Tariki 19 Kamena 1994 ni umunsi wa 75 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 170 mu minsi igize umwaka.
Kuri uyu munsi Abatutsi bari bihishe bari bakomeje guhigishwa uruhindu ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Tariki ya 20 Kamena 1994 hari mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri icyo gihe, Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje ibikorwa byo guhagarika ubwicanyi no kurokora abantu, mu gihe abategetsi ba Leta yariho icyo gihe bamwe bari barahungiye muri Zaire.
Ku itariki ya 20 Kamena 1994, itsinda ry’umuryango w’abibumbye ryari rishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) ryatwaye ku nshuro ya gatatu bamwe mu Batutsi bari barahungiye mu duce tumwe na tumwe twa Kigali, zibajyana mu dace twari tumaze kubohorwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Hagati ya tariki 17 na 20 Kamena 1994, Guverinoma y’abicanyi yari yandikiye Minisitiri w’Ingabo isaba ko hakorwa igitero gikomeye cyo kurimbura no guhiga Abatutsi bari barahungiye mu misozi y’i Bisesero.









