Tariki ya 29 Mata mu 1994, ni umunsi wa 23 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 119 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Theodore yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzuzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.
Kuri uyu munsi kandi ni bwo bwa mbere Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi kize ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
Ku wa 29 Mata 1994 Abatutsi bakomeje kwicwa mu bice bitandukanye by’igihugu
Abatutsi biciwe mu kigo cya Gisirikare cya Butotori (Marine), Rubavu.
Kuri iyi tariki Abatutsi barishwe kuri Paruwasi gatorika ya Shangi muri Cyangugu. Haje igitero gikomeye cyane cy’interahamwe zari zivuye mu Bugarama, zipakiye mu modoka batatu, baje bitwaje imipanga, ubuhiri, imbunda na za grenades ubundi barabica.
Uwo munsi kandi Abatutsi biciwe kuri Sitade Kamarampaka i Rusizi.
Tarikiya 29 Mata 1994, Nyarushishi yahoze ari inkambi yabagamo Abarundi bahunze 1993 yazanywemo Abatutsi bavanywe mu mujyi i Cyangugu, hanahungira abarokotse Jenoside ahandi nka Mibilizi, Shangi, Nyamasheke, Kibogora, barangije baricwa bose.
I Nyarushishi kandi hanabereye ibikorwa byinshi by’ubugome harimo gusambanya abakobwa ku gahato bikozwe n’Abafaransa bari mu Rwanda muri Operation Turquoise.
Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, uwitwa Umututsi wese aricwa, abandi abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe muri za Komini, no mu nsengero kuko bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.








