U Rwanda n’u Burusiya birateganya kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye mu nzego zirimo umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga na siporo, mu gihe hitegurwa Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika.
Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, ubwo yari yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ryiswe “North Caucasus: Space of Dialogue, Traditions, and Development”.
Ambasaderi Nzabamwita yagaragaje ko ibihugu byombi bikwiye kongera imabara mu mubano umaze igihe kirekire uhari, ukavamo ibikorwa bifatika, byazanira inyungu abaturage babyo.
Yavuze ko uburezi n’ubufatanye mu bushakashatsi ari zimwe mu nzego zishyizwemo imbaraga, aho u Rwanda rwifuza ko abanyeshuri barwo babona amahirwe menshi yo kwiga muri za kaminuza zo mu Burusiya, by’umwihariko mu bijyanye n’ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.
Ibihugu byombi kandi birimo gukorana mu mikoreshereze y’ingufu za nikeleyeri mu bikorwa by’amahoro.
Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za kirimbuzi, Rosatom, kiri gufasha u Rwanda mu mushinga wo kubaka uruganda ruto rutunganya ingufu za nikeleyeri (Small Modular Reactor), biteganyijwe icyiciro cya mbere cyarwo kizaba cyaruzuye bitarenze mu 2030.
Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire, Rosatom, cyatangaje ko kiri kwagura ibikorwa byacyo ku rwego mpuzamahanga, aho u Rwanda ruri mu bihugu bishya gifitanye na cyo amasezerano yo kubaka inganda zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.
Mu rwego rw’ishoramari, Ambasaderi Nzabamwita yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe ashobora gushorwamo imari n’ibigo by’Abarusiya, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gukora ifumbire no kubaka ibikorwa remezo bya siporo.
Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika iteganyijwe kubera i Moscou ku wa 28 n’uwa 29 Ukwakira 2026, na yo itegerejweho gutanga imbaraga nshya mu mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Nzabamwita yemeje ko u Rwanda ruzitabira iyo nama ruhagarariwe ku rwego rwo hejuru, n’intumwa z’abayobozi bakuru.
Yongeyeho ko ibihugu byombi biri gutegura amasezerano agamije gushyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye mu by’imibereho y’abaturage, ubukungu na politiki, ndetse n’andi masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Biteganyijwe ko ayo masezerano azafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda zihuriweho, kongera amahirwe y’ishoramari no kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Burusiya.









