U Rwanda n’u Buyapani byagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati yabyo, by’umwihariko mu nzego z’iterambere n’izifitiye inyungu ibihugu byombi.
Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 30 Nzeri 2026 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiraga Misako Takahashi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani.
Ibiganiro byabo byibanze ku buryo bwo kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubutwererane mu nzego zitandukanye.
Ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi busanzwe bufite imizi mu nzego zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ingufu, amazi n’isuku, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi. Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani ivuga ko ibihugu byombi bifite ubufatanye bugenda bwaguka no mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.
Uyu mwaka Japan International Cooperation Agency (JICA) yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani bumaze imyaka isaga 20 bufasha mu bikorwa bitandukanye, harimo kugeza amazi meza ku baturage, guteza imbere ubuhinzi, uburezi n’ibikorwa remezo.
Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani, watangiye mu 1962, wagiye ukomera binyuze mu bufatanye mu bukungu, iterambere n’imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Mu 2027, ibihugu byombi bizaba byizihiza imyaka 65 bimaze bifitanye umubano wa dipolomasi.










