sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwakira inama izizihirizwamo imyaka 20 Afurika yihaza mu biribwa

sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, ndetse ikaba izizihirizwamo isabukuru y’imyaka 20 imaze ibayeho.

Ni inama iteganyijwe kubera i Kigali tariki ya 31 Werurwe 2026 ikazabera mu nyubako ya Kigali Convention Center KCC, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa AFS Forum ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati “Tunejejwe no kubagezaho itangizwa ku mugaragaro ry’inama ya AFS Forum 2026 ,igaragaza intambwe ikomeye Afurika imaze gutera: hanizihizwa imyaka 20 ishize Afurika itangiye urugendo rwo guhindura no guteza imbere gahunda z’imikorere y’ubuhinzi n’ibiribwa”.

Iyi nama biteganyijwe ko izitabirw n’abayobozi baturutse hirya no hino ku Isi harimo abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika: Kugaburira ibihugu, guhanga imirimo, no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”

Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.

Umwaka wa 2026 wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umwaka Mpuzamahanga w’Abagore b’Abahinzi (International Year of the Woman Farmer), bityo iyi nama ikazibanda cyane ku guha abagore n’urubyiruko uruhare rugaragara mu buhinzi.

Iyi nama Itegurwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, AGRA, ku bufatanye n’u Rwanda ikaba yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2024.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka