U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu Bwenge Buhangano cya Anthropic PBC, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’imiyoborere ya Leta.
Anthropic ni ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), gifite icyicaro gikuru giherereye mu mujyi wa San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kigo cyakoze Ubwenge Buhangano buyita Claude. Izi porogaramu za Claude zishobora gusoma no gusesengura inyandiko, gusubiza ibibazo, gufasha mu kwandika, gukora porogaramu za mudasobwa, no gutanga ibisobanuro ku makuru atandukanye hifashishijwe Ubwenge Buhangano.
Aya masezerano hagati y’u Rwanda n’iki kigo yasinywe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, hagamijwe gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rya Claude AI mu guteza imbere serivisi zihabwa abaturage no kongera ubushobozi bw’abakozi ba Leta.
Muri aya masezerano u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, wavuze ko iyi mikoranire ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwinjiza ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangane mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Ati Ubu bufatanye na Anthropic ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI). Intego yacu ni ugukomeza gutegura no gushyira mu bikorwa ibisubizo bya AI bishobora gukoreshwa ku rwego rw’Igihugu, mu rwego rwo kongerera imbaraga uburezi, kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima no kunoza imiyoborere.”
Ni amasezerano ya mbere, iki kigo gisinyanye n’igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika hagamijwe kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego z’igihugu.
Ikindi kandi aya masezerano yubakiye ku mushinga wa ALX (African Leadership Xcelerator) watangijwe mu Ugushyingo 2025, aho hatangwa amahugurwa y’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro ku rubyiruko rwo muri Afurika, kugirango bagire ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo muri iki Kinyejana cya 21.
Ibyiciro bitatu by’ingenzi bikubiye muri ubu bufatanye
Icya mbere ni uguteza imbere ubuzima rusange, aho Anthropic izakorana na Minisiteri y’Ubuzima mu gushyigikira intego z’igihugu zirimo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura, kugabanya indwara ya malariya no kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara.
Ubwenge Buhangano buzajya bufasha mu gusesengura amakuru, gutegura igenamigambi no kunoza itangwa rya serivisi z’ubuvuzi.
Icya kabiri ni ukongera ubushobozi abakozi ba Leta, aho abashinzwe porogaramu za mudasobwa mu nzego za Leta bazahabwa uburenganzira bwo gukoresha porogaramu z’Ubwenge Buhangano za Anthropic zirimo Claude na Claude Code.
Ku ikubitiro, abakozi bazahabwa amahugurwa ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI), ndetse banahabwe inguzanyo za API zizabafasha gutangira gukoresha iri koranabuhanga mu mirimo ya Leta no guteza imbere udushya mu itangwa rya serivisi.
Izi nguzanyo za API (API credits) ni amanota cyangwa amafaranga atangwa n’ikigo gitanga serivisi za API, kugira ngo abazikoresha babashe gukoresha izo serivisi batabanje kwishyura amafaranga yabo bwite.
API (Application Programming Interface) ni uburyo butuma porogaramu imwe ishobora kuvugana n’indi no gusangira amakuru.
Icya gatatu ni uguteza imbere uburezi mu Rwanda no mu Karere, aho aya masezerano ashimangira ayari yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Anthropic ndetse n’ikigo cya ALX, hagamijwe kugeza gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI ku barimu 2,000 mu Rwanda, aho bari bahawe impushya zo gukoresha Claude Pro.
Umuyobozi ushinzwe ishami ryishinzwe kureba uko ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) ryakoreshwa mu buryo bufitiye akamaro sosiyete (Beneficial Deployments) muri Anthropic, Elizabeth Kelly, yavuze ko ikoranabuhanga rigira agaciro iyo rigezwa kuri benshi kandi rigakoreshwa mu buryo bunoze.
Ati “Turimo gushora imari mu mahugurwa, gutanga ubufasha bwa tekiniki no kubaka ubushobozi, kugira ngo twagure amahirwe yo kugera kuri iri koranabuhanga. Ibi bizatuma AI ikoreshwa mu buryo butekanye n’abarimu, abakora mu buzima ndetse n’abakozi ba Leta hirya no hino mu Rwanda.”
Guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi, mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’imari nk’inkingi z’iterambere rirambye.



