U Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo riri kubera muri Pakistan, aho rwamurikiye abaryitabiriye umwihariko w’ubukerarugendo bwarwo n’ibyiza nyaburanga birutatse rubashishikariza kuza kurusura.
Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 3 Mata 2026 ritangizwa n’abayobozi barima Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harelimana, ari kumwe na Guverineri w’Intara ya Karachi, Sindh Nehal Hashmi n’abandi bayobozi.
Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan ibinyujje ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko abitabiriye iri murikagugurisha bishimiye ibyo u Rwanda rwamuritse ndetse banashima intambwe ikomeye rumaze gutera mu bijyanye n’ubukererarugendo.
U Rwanda rweretse abitabiriye iri murikagurisha ahantu nyaburanga bashobora gusura ndetse rwerekana ko ari igicumbi cy’ishoramari ndetse n’ubucuruzi muri Afurika.
Abitabiriye iri murikagurisha basobanuriwe ahantu nyaburanga bashobora gusura harimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’iy’Akagera, ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.
Bamwe mu bayobozi bakomeye bo muri Pakistan barimo Umujyanama mu bijyanye n’ubukeragendo wa Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu, Sardar Yasir llyas ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubukerarugendo muri iki gihugu, Aftab ur Rehman Rana basuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa byarwo.
Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan, yagaragaje ko aba bayobozi bishimiye aho u Rwanda rumaze kugera mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi ari muri iki gihugu.
Iri murikagurisha niryo rikomeye rijyanye n’ubukerarugendo ribera muri cya Pakistan kubera ko rihuriza hamwe ibigo bikomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo, ibigo by’indege, amahoteli ndetse n’ibindi.
Mu 2024, Urwego rw’Ubukerarugendo ruri mu zinjiriza agatubutse u Rwanda nk’aho mu 2024 uru rwego rwinjije agera kuri miliyoni 647$.
On April 3, H.E. Harerimana Fatou, High Commissioner of Rwanda to Pakistan, attended the opening ceremony of Pakistan Travel Mart in Karachi, where around 15 international and Pakistani companies showcased their potential in tourism and trade. pic.twitter.com/ONLUK4vNFN
— Rwanda in Pakistan (@Rwanda_Pakistan) April 3, 2026






