sangiza abandi

Ubucucike bw’Amagereza bwagabanutse 19% – Raporo ya NCHR 2023/2024

sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024, na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025.

Iyi raporo yatanzwe ku wa gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2024, igaragaza ko mu igenzura ryakozwe muri kasho z’Ubugenzacyaha 72 muri uyu mwaka, abantu 4852 bari bazifungiyemo bafite impapuro zibafunga, mu gihe 31 (0,6%) nta nyandiko zihari kubera ko aribwo bari bakizigeramo.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yaragaje ko ugereranyije n’umwaka washize ubucucike mu magereza bwagabanyutse ho 19%, kuko bwavuye kuri 140.7% bugera kuri 121.8%, ariko avuga ko n’ubundi hakirimo ikibazo gikomeye.

Umurungi Providence agaragaza ko hari ingamba zashyizwe mu bikorwa zatumye ikibazo cy’ubucucike kigabanuka zirimo politike yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko (Plea bargaining), yatumye habaho gufungura abantu by’agateganyo.

Ati” Mu biganiro twagiranye n’ingamba zashyizweho cyane cyane bitewe n’iriya politike yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko (Plea bargaining), hamaze n’iminsi habayeho gufungura abantu by’agateganyo, imibare twahawe na RCS mu ntangiriro z’uku kwezi ni uko byakomeje kumanuka, ubu ubucucike bugeze ku 121.8%”

Iyi Komisiyo igaragaza ko gereza ziri ku isonga mu gufungirwamo abantu benshi ari Rwamagana (159,2%), Rusizi (158,6%), Nyarugenge (158%), Huye (143,5%) na Muhanga (142,8%), Bugesera (132,8%), Gicumbi (131,6%), Rubavu (128,2%), Nyanza(120,8%) na Nyagatare (116,8%).

Imibare igaragaza ko abantu 79 bafungiye ku cyemezo cy’umucamanza cy’iminsi 30 y’agateganyo cyararengeje igihe, ni mu gihe abandi 101 bavugaga ko bagifunze nyamara igihe bakatiwe cyararangiye.

Komisiyo yakurikiranye ikibazo cy’abo isaba ko umunani bafungurwa, abandi 93 bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside barimo icyenda dosiye zabo zabonetse n’abandi 81 MINUBUMWE yari igikurikirana dosiye yabo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]