Minisitiri w’Uburerezi, Nsengimana Joseph, yashimangiye ko uburezi bufite ireme, ari inkingi y’iterambere n’umusemburo w’impinduka bityo ko bukwiye kwitabwaho, hashyirwa imbaraga mu kongera ikoranabuhanga cyane cyane iry’Ubwenge Buhangano AI.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabigarutseho kuri uyu wa 20 Gashyantare 2026, ubwo yasozaga inama Mpuzamahanga ku guteza imbere Uburezi, ‘Global Learning Conference 2026’ yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda.
Yavuze ko iyi nama isigiye amasomo akomeye u Rwanda ndetse ko ingingo zose zaganiweho zari ingirakamaro mu nzego zitandukanye cyane cyane ku burezi .
Yongeraho ko kubaka uburezi bufite ireme atari igikorwa cyashoborwa n’umuntu ku giti, ashimangira ko ku ruhande rw’u Rwanda urugendo rwo kubaka igihugu rushingiye ku burezi butajegajega.
Yagize ati “Ku Rwanda, uburezi ntabwo ari ingenzi gusa ahubwo ni inkingi y’itererambere n’umusemburo w’impinduka ku gihugu. Muri iyi Isi aho ikoranabuhanga rikataje, twiyemeje kubaka inzego z’uburezi zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo n’impinduka za hato na hato. Intego yacu ni ukureba ko buri mwana wese ahabwa uburezi bwuje ubumenyi, ubuhanga, guhanga ibishya no kugira indangagaciro zizamufasha kubaho neza no kugira uruhare mu kubaka umuryango”.
Yasoje ashimira abafatanyabikorwa bose bateguye iyi nama ndetse bagahitamo ko ibera mu Rwanda.
Muri iyi nama kandi hagaragajwe imikorere n’imikoreshereze y’Ubwenge buhangano mu mashuri aho hari impungenge z’uko AI ishobora kugira ingaruka mbi mu gihe yaba idakoreshejwe neza ndetse ikaba ishobora gutuma bamwe mu barimu babura akazi.
Izi mpungenge zamazwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, aho yavuze ko AI itaje gukura abarimu mu kazi ahubwo ije kubunganira mu kwihutisha no kunoza akazi kabo ku burezi.
Yagize ati “ Akenshi iyo tuvuga impinduka zirimo kuba mu ikoranabuhanga, iyo tuvuga ubwenge buhangano ikibazo cya mbere umuntu wese yibaza ni ukuvuga ngo abarimu bagiye kubura akazi kubera ko AI igiye kujya yigisha. Ntabwo ariko bimeze mu rwego rw’uburezi rero biratugarurira mu kumvisha Mwarimu ko ari we fatizo. Nta mwarimu AI igiye gusimbura ahubwo icyo tureba ni gute yayifashisha kugira ngo abashe kwigisha neza kugira ngo imufashe kwigisha neza no gusobanura ibyo yigisha.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuga ko Ubwenge Buhangano bubafasha koroherwa mu masomo ariko budatuma birara ngo bumve ko byose bagomba kubikorerwa na AI bavuga ko uruhare runini ari urwabo mu gutuma ikoranabuhanga rya AI ritange umusarure uhagije mu ishuri.
Abanyeshuri bahanze amaso AI
Uhirwe Eshter Hope ni umunyeshuri wiga ibijyanye no Guhanga porogaramu za mudasobwa ‘Software programming and immediate systems’ mu ishuri rya Rwanda Coding Academy yavuze ko gukoresha Ubwenge Buhangano bitabatera ubunebwe ahubwo yoroshya kandi ikihutisha amasomo.
Yagize ati “ Ntabwo AI ituma tuba abanebwe ahubwo uri umunebwe ntabwo wayikoresha kuko ntiwamenya ibyo yagufasha nibyo itagufasha, icyo idufasha ni ukuroshya no kwihutisha amasomo n’ibindi dukora bitandukanye kuko bisaba gutekereza neza ibyo ugiye kuyibaza ngo igufashe”.
Ishimwe Irene wiga Imibare, Ubugenge, n’Ubumenyi bwa Mudasobwa (MPC) mu ishuri rya Ecole De Science Byimana, we yavuze ko Ubwenge buhangano ari ingenzi cyane mu myigire yabo ndetse ahamya ko hari itandukaniro rigaragara ugereranyije n’uko byari bimeze bataratangira kuyikoresha.
Habyarimana Clogette ni umwarimu wigisha isomo ry’Ubugenge mu ishuri rya Rwanda Coding Academy yavuze ko ikoranabuhanga by’umwihariko AI rifite akamaro gakomeye mu guteza imbere Uburezi bufite ireme ndetse ko abarimu bahabwa amahugurwa atandukanye ajyanye n’uko yakoreshwa igatanga umusaruro kandi idateye ubunebwe.
Yagize ati “ Urebye uko bihagaze ubu navuga ko hari impinduka zigaragara ugereranyije n’uko byari bimeze bitangira. Twahawe amahugurwa y’uko ubwenge buhangano bwakoreshwa ariko bidakuyeho uruhare rwacu nk’abarimu ndetse n’abanyeshuri ku buryo bituma batirara ngo butume badakora kuko ntabwo AI yaje gukuraho uruhare rwacu ahubwo yaje koroshya no kwihutisha akazi”.











