sangiza abandi

Umuganura 2026: Minisitiri Bizimana arasaba abanyarwanda kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamira iterambere

sangiza abandi

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umuganura ku wa 7 Kanama 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge, uburumbo n’izindi ngeso mbi, avuga ko kubaka Igihugu gifite abaturage bafite ubuzima buzira umuze ari byo bizatuma umusaruro w’Abanyarwanda urushaho kubabyarira iterambere rirambye.

Mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda mbere y’Umuganura, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko uwo munsi udakwiye kurangirira mu kwishimira umusaruro wavuye mu maboko y’Abanyarwanda gusa, ahubwo ko ugomba kuba n’umwanya wo kongera kwiyemeza kurinda ubuzima n’indangagaciro zubaka Igihugu.

Yagize ati: “Nta Munyarwanda n’umwe udakwiye kwishimira ibyiza twagezeho tubyigejejeho. Ariko kunezezwa n’umusaruro bisaba kureba icyatuma tudasubira inyuma, kuko abakora ari abazima n’abakomeye.”

Yagaragaje ko muri iki gihe igihugu gihanganye n’ingaruka ziterwa n’inzoga z’inkorano zangiza ubuzima, ubusinzi bukomeje kugaragara mu rubyiruko, ibiyobyabwenge, uburumbo, uburaya, ukwiyandarika n’ibindi bikorwa by’iteshagaciro, ashimangira ko ari ngombwa ko buri wese abigira ibye mu kubikumira.

Yasabye abakobwa b’u Rwanda gukomeza kurangwa n’ubupfura, kwihesha agaciro no guharanira kuba intangarugero mu muryango no mu gihugu, birinda icyabahesha isura mbi cyangwa cyabangamira ejo habo hazaza kuko nrawagera ku byiza ari icyomanzi.

Abasore na bo yabasabye gukomeza kuba inyangamugayo bihesha agaciro barengera ubuzima bwabo bigahora mu mihigo.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri yahamagariye Abanyarwanda bose kwiyemeza kubaka ubuzima buzira umuze, birinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, ukwiyandarika n’izindi ngeso mbi, agaragaza ko ubuzima bwiza ari bwo shingiro ry’ubukire bw’umuryango n’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Umuganura ni umwe mu minsi mikuru y’umuco nyarwanda ugaragaza agaciro k’umurimo, gusangira umusaruro no kwishimira ibyagezweho,aho wizihizwa mu gihugu cyose mu midugudu.Uyu mwaka ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Rusizi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]