sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 177 bavuye muri Libya

sangiza abandi

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko yakiriye icyiciro cya 24 cy’abimukira 177 bashaka ubuhungiro, baturutse muri Libya.

Abimukira u Rwanda rwakiriye ku wa 5 Kanama 2026 barimo Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Somalia 2, Abanya-Ethiopia 15 n’Abanya-Sudani y’Epfo 26.

Aba baje biyongera ku bandi u Rwanda rwakiriye kuva iyi gahunda yatangira muri Nzeri 2019, aho kugeza ubu hamaze kwakirwa impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 3.000.

Bakiriwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda ya Emergency Transit Mechanism, ETM n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bakaba bahise bajyanwa gucumbikirwa by’agateganyo mu Kigo cya Gashora Emergency Transit Centre giherereye mu Karere ka Bugesera.

MINEMA yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubungabunga umuco warwo wo guha ubuhungiro abantu bahunze intambara, ihohoterwa n’itotezwa.

Yagize iti: “U Rwanda rukomeje kwiyemeza kwakira no kurinda abantu bakeneye ubuhungiro.”

Minisiteri kandi yatangaje ko muri gahunda ya ETM, impunzi n’abasaba ubuhungiro 2.681 bari barakuwe muri Libya bamaze kubona ibisubizo birambye, aho bimuriwe gutura burundu mu bindi bihugu.

Muri ibyo bihugu, Canada ni yo yakiriye umubare munini w’abimuwe, aho yakiriye 927. Ikurikirwa n’u Bufaransa bwakiriye 332, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye 325, Suède yakiriye 297, Finlande 271, Norvège 229, u Budage 132, u Buholandi 94 ndetse n’u Bubiligi bwakiriye 72.

Gahunda ya Emergency Transit Mechanism (ETM) yashyizweho binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR). 

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 177 bavuye muri Libya
Kuva iyi gahunda yatangira u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3000

Photos:

[fluentform id="3"]