sangiza abandi

Umunsi Abacengezi bateza akaga mu Rwanda, bakototera Akarere

sangiza abandi

Mu 2019, ubwo yari mu Ihuriro rya FPR /Inkotanyi, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, Gen Kabarebe James, yavuze ko bitari byoroshye kurwana intambara y’Abacengenzi nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu 1997-1998, nyuma y’ibihe by’akaga bya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwasubiye mu bihe bigoye , ubwo rwari ruhanganye n’Abacengezi.

Aba ni abahoze mu ngabo za Leta yari imaze gukora Jenoside ndetse no gutsindwa, bari barahunze, baje kwiyunga kuri bagenzi babo bari bamaze guhunguka bari mu gihugu imbere n’abandi, bahuje umugambi wo kuvanaho Leta yari yamaze gufata igihugu [FPR/Inkotanyi].

Aba bacengenzi nibo bahungiye kandi muri Repubulika Iharanira Demokasi ya RDCongo, FDLR, nanubu bagihigira gutera u Rwanda .

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Muzo, mu Karere ka Gakenke , yabwiye UMUNOTA ko umunsi abacengezi bazaga aho, bakoze ubwicanyi ndetse bagasahura abaturage.

Ati “Tugiye kubamenya, twagiye kubona bahunga, bagera ku itungo, agahene bakajyana, bagera ku ntama bakayijyana, bagera ahantu hari inka nabwo bakayijyana, ubwo abacengezi bagenda gutyo.”

Undi muturage wo muri uyu Mudugudu ati “Abacengezi nibo babaga aha kuko byari ibihuru, nta muntu wari utuye aha. Twageze aho twitandukanya na bo, turi kubona ko bagiye kuturoha, turavuga ngo ntibishoka , twifatanya na leta y’ubumwe. Aho tumaze kwitandukanya na bo, bahise bagana inzira y’ishyamba. Ubwo twaje kujya mu buzima bwiza kugeza ubu .”

Uko Abacengezi bototeye Akarere

Ubwo ku munsi wo Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, komite y’ububanyi n’amahanga mu nteko ya Amerika yari yateranye ngo ibaze leta aho igeze ishyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe hagati ya DR Congo n’u Rwanda, ikibazo cya FDLR cyongeye kugarukwaho by’umwihariko.

Mu nyandiko Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Amb. Mathilde Mukantabana, yashyize hanze , yongeye kugaruka ku mateka y’umutwe wa FDLR , urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mukantabana yagaragaje uburyo Abacengenzi , bahoze mu ngabo zatsinzwe na (ExFAR) n’interahamwe bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyo nyandiko, igaragaza uburyo kuva mu 1994-1999, Abacengezi bishe abaturage ibihumbi, mu bitero byibasiye abakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasederi Mukantabana yagaragaje uburyo Abacengezi basabye abanyeshuri kwitandukanya, abahutu bakajya ukwabo abatutsi bakajya ukwabo, bakica abana b’abatutsi.

Uko FDLR yageze mu karere ikagasiba

Amb Mukantabana ati ” FDLR ku bufatanye n’ubutegetsi bwa Mobutu ( wahoze ategeka RDC) , muri Gicurasi 1999, bishe abakerarugendo bo muri Bwindi , muri Uganda, barimo Abanyamerika.”

Akomeza ati ” Muri Gicurasi 1997, batayo y’ingabo za EX-FAR zigera hagati ya 300-500, bagabye igitero mu Rwanda ndetse baza gufatwa n’ingabo z’u Rwanda .

Yongeraho ko uwo mutwe wagabye igitero mu mujyi wa Gisenyi mu 1997. Mu 2015, uyu mutwe washinjwe gutoza urubyiruko rw’u Burundi (Imbonerakure), bizamura ubwoba mu baturage byatumye abagera ku 10.000 by’abaturage bahunga.

Amb Mukantabana avuga ko kugeza ubu uyu mutwe wa FDLR wahawe intebe muri RDC ndetse kuri ubu ukorana n’ingabo za RDCongo ,FARDC.

Umuti ni uwuhe ngo amahoro mu karere ashoboke?

Uburasirazuba bwa RDC, umuturanyi wa hafi w’u Rwanda ucumbiye FDLR ihora irota gutera igihugu, bukomeje kuba indiri y’ibikorwa bibi byibasira by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa AFC/M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu nyandiko ya Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, igaruka kuri iki kibazo cy’umutekano mu karere, yagaragaje ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi nyuma yo kunyura muri ibyo bihe bitandukanye by’ibikorwa bya FDLR.

U Rwanda ruvuga ko ruhuje intego na AFC/M23 yo kurinda Abatutsi bakomeje guhohoterwa muri RDC.

Yagize iti ” AFC/M23 ni umutwe ufite ubutegetsi bwayo buhangana na Kinshasa mu bikorwa byayo byo kwica, gufata ku ngufu n’ivangura rikorerwa abanye-Congo b’Abatutsi.”

Mu gihe u Rwanda na AFC/M23 basangiye intego yo kurinda abo mu bwoko bw’Abatutsi ,bakorerwa ibikorwa by’ubwicanyi na FDLR ifatanyije n’ingabo za leta, FARDC.

Igihugu cyanjye kizagira uruhare mu kwirindsa ko indi Jenoside yakongera kuba mu karere nk’iyo mu myaka 1990 yabaye mu Rwanda .

U Rwanda ruvuga ko impamvu muzi yo kugarura amahoro mu karere ari ugusenya umutwe wa FDLR wakomeje guhungabanya umutekano.

Photos:

[fluentform id="3"]