Umurundikazi Marie Goreth Nizigama yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Abagore (UN Women) mu Rwanda.
Kuri uyu wa 11 Nzeri 2026 ni bwo Marie Goreth Nizigama yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, impapuro zimwemerera gutangira izi nshingano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko Marie Goreth Nizigama na Minisitiri Nduhungirehe bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na UN Women.
Nizigama azayobora ibikorwa bya UN Women mu Rwanda, by’umwihariko gahunda zigamije guteza imbere uburinganire, kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa ndetse no guteza imbere imibereho yabo.
UN Women ni urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyizweho hagamijwe guteza imbere uburinganire n’ubushobozi bw’abagore n’abakobwa ku rwego mpuzamahanga.
Mu Rwanda, UN Women ikorana na Leta n’abandi bafatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye zirimo guteza imbere uruhare rw’abagore mu bukungu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere uruhare rw’abagore mu miyoborere.









