Abasenateri baturuka mu muryango wa FPR Inkotanyi bari mu mwiherero wo kuganira ku buryo banoza neza inshingano batorewe muri iyi manda.
Uyu mwiherero wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukwakira, ugamije kuganira ku bumenyi no kurebera hamwe ingamba n’imyitwarire bizabafasha gusohoza neza inshingano batorewe muri manda nshya.
Ubwo Abasenateri bashya barahiraga kwinjira muri Sena, Perezida Paul Kagame yavuze ko icyo Sena yifuzwaho ari umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije abaturage, ku buryo buri wese agerwaho n’inyungu z’igihugu.
Ati “Ntabwo ari inyungu zibageraho zindi, ariko ni n’uruhare bakwiriye kubigiramo. Ni ikintu dukwiriye guhora twibukiranya kugira ngo dukomeze gutera imbere, tutaba twasubira inyuma.”
Yongeyeho ko Abasenateri bagomba gukurikirana ku gihe ibibazo by’abaturage ku buryo badataka ngo babure ubumva.
Muri uyu mwiherero Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi , Wellars Gasamagera, yibukije ibisa n’ibyagarutswe n’Umukuru w’Igihugu asaba Abasenateri ko ibikorwa byabo byose bikwiye gushyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda, umuturage agahora ku isonga.






