Umuhanzi Tomclose akaba n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugore we Niyonshuti Ange Tricia.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Tomclose yasangije abamukurikira ubutumwa yageneye umugore we aho yamusabiye gukabya inzozi ze.
Ati ” Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye Tricia. Nkwifurije kurama ndetse no kubona inzozi zawe zose ziba impamo. Ni wowe roho nziza ya mbere yabayeho”
Tricia yabonye izuba tariki ya 03 Gicurasi 1988 akaba yujuje imyaka 38 y’amavuko. Tomclose na Tricia batangiye gukundana muri 2009 nyuma yaho urukundo rwabo rurushaho gukomera maze tariki ya 31 Ugushyingo 2013 basezerana kubana akaramata imbere y’imiryango, inshuti ndetse n’abavandimwe.
Imana yahaye umugisha urugo rwa Tomclose na Tricia aho bafitanye abana batanu.
Tomclose na Tricia bamaze imyaka 13 barushinze



Imana yahaye umugisha urugo rwa Tomclose na Tricia










