Umutunganyamuziki (producer) akaba n’umuhanzi Rene Niyitanga uzwi nka Yeweeh yatanze indirimbo ze ngo zisuzumwe mu cyiciro cyibanze (first round ballot) mu rugendo rugana ku bihembo bya Grammy Awards by’umwaka wa 2027.
Yeweeh aje yiyongera ku bandi bahanzi Nyarwanda barimo Nel Ngabo na Ariel Wayz na bo bagejeje ibihangano byabo ku bategura ibi bihembo.
Yeweeh yashyikirije Grammy indirimbo ye “Dizaya”, yashyizwe mu cyiciro cya Best African Music Performance, na Album ye “Sugarboi”, yashyizwe mu cyiciro cya Best Global Music Album.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yeweeh yavuze ko ubusabe bwe bwatanzwe na sosiyete y’umuziki yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kauris Music.
Yeweeh abaye undi muhanzi nyarwanda ugaragaye muri uru rugendo, nyuma ya Nel Ngabo, washyikirije Grammy indirimbo “Masterpiece” yakoranye na Elijah Kitaka wo muri Uganda, na Ariel Wayz, washyikirije indirimbo “Waiting” yakoranye na Bensoul wo muri Kenya.
Kuba ibi bihangano byashyikirijwe Grammy bivuze ko byinjiye mu nzira yo gusuzumwa no gutoranywamo ibizahatanira ibihembo nyirizina. Gusa ntabwo bivuze ko ba nyirabyo bamaze kwemezwa nk’abahatana ku mugaragaro.
Amatora y’icyiciro cya mbere cya Grammy Awards ya 2027 ateganyijwe kuva ku wa 12 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2026, mu gihe abazaba bahataniye ibihembo bazatangazwa ku wa 16 Ugushyingo 2026.








