Tariki ya 14 Ukwakira ni umunsi wa 287 mu igize umwaka, hakaba habura iminsi 78 ngo umwaka urangire. Ni umunsi wibukwaho iyirukanwa ry’Umwami Yuhi V Musinga mu Rwanda, ndetse n’itangizwa ku mugaragaro ry’ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote mu kugeza amaraso ku bitaro n’ibigo nderabuzima.
Kuri iyi tariki mu 1931, Umwami Yuhi V Musinga yirukanwe n’Ababiligi mu Rwanda, ahungira i Moba muri Congo.
Zimwe mu mpamvu zatumye bamwirukana, harimo kutagirana imibanye myiza n’abatware batanga raporo ku Babiligi ndetse no kunanirwa gukorana na bo, kutemera kubatizwa mu idini ry’Abagatolika no kwanga ko abayoboke be bayoboka idini y’abazungu.
Ababiligi kandi bamwambuye uburenganzira bwo gutanga ibihano by’urupfu no kugira ingabo ze bwite.

Nyuma yo kwirukanwa kwe, umuhungu we Charles Rudahigwa yimitswe ku ngoma ku wa 16 Ugushyingo 1931 nka Mutara III Rudahigwa.
Yuhi V Musinga yabanje gucirirwa i Kamembe ubu ni mu Karere ka Rusizi, mbere yo koherezwa burundu muri Kongo (RDC) i Moba. Ni ho yatangiye ku wa 25 Ukuboza 1944.
Kuri iyi tariki kandi, 14 Ukwakira, mu 2016 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije uburyo bwo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu gushyikiriza amaraso ibitaro n’ibigo by’ubuzima, binyuze mu bufatanye n’ikigo cy’Abanyamerika cya Zipline.

Uyu mushinga watangiriye mu kigo cy’i Muhanga (Muhanga Drone Port), wari ugamije gukemura ikibazo cy’umwanya munini n’imihanda mibi byatinzaga kugeza amaraso n’imiti ku barwayi bakeneye ubutabazi bwihuse mu bice by’icyaro.
Nyuma y’imyaka icumi uyu mushinga utangijwe kugeze uyu munsi tariki 14 Ukwakira 2026, serivisi za Zipline mu Rwanda zaragutse.
Zipline yahinduye u Rwanda igihugu cya mbere ku isi gikoresha ubu buryo hafi 100% mu gukwirakwiza amaraso, imiti, n’inkingo z’abantu n’iz’amatungo.
Usibye icy’i Muhanga, hafunguwe n’ikindi kigo i Kayonza, bituma drones zibasha kugera hirya no hino mu gihugu mu gihe gito cyane.
Igihe cyo kugeza amaraso ku bitaro bya kure cyagabanutse kuva ku masaha arenga ane kigera ku minota iri hagati ya 15 na 45 gusa.
Iyi tariki 14 Ukwakira kandi mu mwaka wa 1930 havutse Mobutu Sese Seko wabaye Perezida wa Zaïre. Naho mu 1999, kuri iyi tariki Julius Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania yitabye Imana.
Iyi tariki kandi, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukora ibintu bifite ubuziranenge.










