Umuhanzi Yvan Muziki yatunguye umukunzi we Marina, amuha imodoka yo mu bwoko bwa ‘Mercedes-Benz C-Class W204 Facelift’ nyuma y’amezi arindwi amusabye ko bazabana nk’umugore n’umugabo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, nibwo Yvan Muziki yahaye Marina iyi mpano mu rwego rwo kumwereka uko yamwihebeye.
Nyuma yo guhabwa iyi modoka Marina yagaragaje ko yishimiye cyane impano yahawe n’umukunzi we abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Iyi modoka ni Mercedes-Benz, ikirango cyo mu Budage kizwi ku rwego mpuzamahanga kubera ikoranabuhanga, ubwiza n’imodoka ziri mu byiciro byo hejuru.
Nyuma y’amezi arindwi gusa, Yvan Muziki yatunguye Marina amuha imodoka ya Mercedes-Benz ndetse bakaba baremeranyije kubana nk’umugore n’umugabo











