sangiza abandi

11 bakurikiranyweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zifite agaciro ka miliyoni 20 Frw

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 bacyekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibikoresho by’amashanyarazi, aho bibaga insinga zo mu bwoko bwa “Copper” hirya no hino mu Gihugu.

Insinga bafatanywe zingana na toni 1.5 zifite agaciro k’asaga miliyoni 20 Frw, zibwe mu Turere twa  Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Kamonyi na Bugesera. Berekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2026.

Abafashwe, barimo ufite Ubwenegihugu bwa Uganda, ari we ufatwa nk’umucurabwenge wazambutsaga azijyana mu bindi bihugu, abazimugurishaga, n’abazitunda barimo abamotari n’abashoferi.

Bafashwe ku bufatanye bwa RIB na Polisi, bakurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwangiza ibikorwaremezo cyangwa ibikoresha bitanga amashanyarazi, n’ubujura.

Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro na Nyarugenge, mu gihe dosiye zabo zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uhamijwe icyaha cyo kwiba insinga z’amashanyarazi, ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Yavuze ko iki atari icyaha gikwiye gufatwa nk’igisanzwe kuko kwiba no kwangiza insiga z’amashanyarazi  kimwe n’ibindi bikorwaremezo, bigira ingaruka zikomeye ku baturage n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ibikorwaremezo ni umutungo rusange, ntabwo bigenewe abantu runaka, ni ibyacu twese. Kubyangiza cyangwa kubyiba si uguhombya ikigo runaka cyangwa umuntu runaka, ni uguhombya igihugu no guhungabanya imibereho myiza y’abaturage.”

Yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahagaragara ibikorwa byo kwiba no kwangiza ibikorwarmezo birimo ibikoresho by’amashanyarazi, ashimangira ko Polisi na RIB bitazihanganira abijandika muri bene ibyo byaha.

Ati “ Gutekereza ko ari ibintu wumva ko bikiri imari, turagusaba ko washakira akazi ahandi naho ubundi ntituzaborohera tuzabarwanya kuko ubushake, ubushobozi n’ubufatanye n’abaturage turabifite.”

Dr. Murangira yavuze ko abiba izi nsinga baba bazitumwe n’ababishyura bakazijyana mu bindi bihugu bitandukanye, ibituma ubu bujura bukomeza gufata indi ntera nubwo inzego zabahagurukiye.

Yagize ati “Ibi byose bitizwa umurindi n’umuntu uzana amafaranga kuza kugura izo nsinga. Ikintu cyibwe kidafite aho kigurishw anta gaciro cyagira. Kuba hari abantu bagaragaza ko icyi kintu ari imari bituma ibyo byaha bikomeza kugend abigaragara.

Abashwe barimo abagore babiri bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangw akuwujyamo, gihanwa n’ingingo ya 224 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

Ku cyaha cyo kwangiza ibikorwaremezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi, cyo gihanwa n’ingingo ya 51 y’irii tegeko aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 5 Frw.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wangiza, usenya, mubazi, imashini, ibikoresho, insinga cyangwa ibindi bikorwaremezo bikoreshwa mu itangwa ry’ingufu z’amashanyarazi; utuma cyangwa wemera ko kimwe muri ibyo cyangirika cyangwa gisenywa, ubuza mubazi kubara neza, aba akoze icyaha.

RIB yerekanye abantu 11 bakurikiranyweho ubujura bw’insinga zifite agaciro ka miliyoni 20 Frw
muvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uhamijwe icyaha cyo kwiba insinga z’amashanyarazi, ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu

Photos:

[fluentform id="3"]