sangiza abandi

Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we Diomaye Faye wa Sénégal

sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Yassine Fall, wamuhaye ubutumwa bwa Perezida Bassirou Diomaye Faye.

Umukuru w’Igihugu yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025.

Amakuru atangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rubuga rwa X, avuga ko Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Yassine Fall, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Sénégal, Diomaye Faye.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Minisitiri Yassine yari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bisanganywe umubano washimangiwe n’ingendo abakuru b’ibihugu bagiye bagirana mu bihe butandukanye.

Muri Gicurasi, 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal agirana ibiganiro na Perezida Faye, nyuma y’ukwezi bongera guhurira mu Bufaransa.

U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano y’imikoranire yasinywe guhera mu 1975 kugeza n’uyu munsi, arimo ashingiye ku muco, ubucuruzi n’ubutwererane.

Iki gihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika kiri mu bicumbikiye umubare munini w’Abanyarwanda biganjemo abahatuye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka