sangiza abandi

Izindi ngabo za SADC zanyuze mu Rwanda zitashye

sangiza abandi

Ku Cyumweru, Icyiciro cya kabiri cy’ingabo z’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, zari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zanyuze mu Rwanda zitashye.

Igikorwa cyo gukomeza gucyura ingabo za SADC cyabaye ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi 2025, nyuma y’icyumweru kimwe icyiciro cya mbere gitashye nacyo kinyujijwe mu Rwanda.

Amakuru avuga imodoka zahagurutse i Rubavu ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC zirenga 30, zari ziganjemo izitwaye ibikoresho byifashishwaga ku rugamba n’izindi zitwaye ingabo.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika Y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya yavuze ko ingabo za SADC zinyura mu Rwanda zikomereza muri Tanzania ari naho zizategerereza kugeza igihe zizohererezwa mu bihugu byabo.

Biteganyijwe kandi ko ibikoresho bya Gisirikare byifashishwaga na SADC muri RDC byo bizanyuzwa inzira y’ubwato bisubizwa muri Afurika y’Epfo.

Igikorwa cyo gucyura ingabo cyatangiye nyuma y’umwanzuro w’inama yahuje umuryango wa EAC na SADC muri Werurwe, wavugaga ko ingabo za SAMIDRC zikwiye kuva mu Burasirazuba bwa RDC.

Izi ngabo zatahanywe mu rwego rwo kugirango hakomeze gukurikizwa inzira y’ibiganiro aho kuba iy’imirwano mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]