Pasiporo y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa 74 mu zubashywe ku Isi kuko yemerera uyifite kwinjira mu bihugu 65 hirya no hino ku lsi adasabwe Viza.
Raporo Ngarukamwaka ya Henley Passport Index yo mu 2024, igaragaza ko igihugu cya Singapore ubu ari cyo kiri ku isonga mu kugira pasiporo ifite agaciro kurusha izindi kuko uyifite abasha kwinjira mu bihugu 195 bitamusabye Viza.
U Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani na Espagne ni byo bihugu bigwa mu ntege Singapore kuko ufite pasiporo yabyo, abasha kwinjira mu bihugu 192 nta Viza.
Kuri uru rutonde, u Rwanda ruza ku mwanya wa 74 ku Isi aho hagaragazwa ko umuntu ufite pasiporo y’iki gihugu ashobora kwinjira mu bihugu 65 hirya no hino ku Isi adasabwe Viza. Ni umwanya rwagezeho ruvuye ku wa 84 rwariho mu mwaka ushize wa 2023.
U Rwanda rukomeje gusinyana amasezerano yo gukuraho Viza n’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe aherutse gusinyana aya masezerano n’igihugu cya Bahamas na Kazakhstan.







