sangiza abandi

HUYE: Abaganga b’inzobere baturutse mu Bwongereza bari kubaga abafite ubugumba 

sangiza abandi

Abafashijwe n’abaganga baturutse mu Bwongereza bazobereye mubyo kuvura indwara z’abagore zirimo kwifunga kw’imiyoborantanga ari nabyo bitera kutabyara, barishimira amahirwe bagize kubera ko byari byarabananiye kwivuza kubera ubushobozi. 

Aba baganga , bari mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB. Aho barimo gufasha abagore mu kubabaga bafungura imiyoborantanga yazibye bikabatera ubugumb, hakoreshejwe uburyo bw’ikorana buhanga ryitwa laparoscopy (aho bakubaga batabaze ahanu hanini).

Bamwe mu bagore bafite ibi bibazo bavuga ko aramahirwe kuri bo kuko byari byarabananiye kwivuza kubera ubushobozi.

Dr Mutabazi Jean De la Croix umuganga uhagarariye ishami ry’abaganga bavura indwara z’abagore muri CHUB, avuga ko umusanzu w’izi nzobere ari igisubizo kuko hari hashize umwaka muri ibi bitaro batagira umuganga ubaga imiyoborantanga, bigatuma abagana ibi bitaro bakeneye ubu buvuzi boherezwa mu bitaro bya Kigali bikaba imbogamizi ku barwayi.

Umwongereza Dr Alexandre Oboh, umuganga w’inzobere mu kubaga indwara z’abagore, avuga ko bahisemo kuza gutanga umusanzu wabo wo gufasha abagore bafite ibibazo by’ubugumba mu Rwanda kubera umubano mwiza bafitanye binyuze mu muryango bakorana nawo witwa Rwanda Legacy of Hope.

Izi nzobere z’abaganga zaturutse mu Bwogereza muri uyu muryango witwa Rwanda Legacy Hope washizwe num’Umunyarwanda utuye muri icyo gihugu witwa Ntavuka Osee. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]