sangiza abandi

Ayra Starr azataramira i Kigali mu gihe Tems we byasubiye mu biganiro

sangiza abandi

Umuhanzikazi Tems wari utegererezanyijwe amatsiko n’batari bake mu gitaramo yagombaga gukorera muri BK Arena, amakuru yizewe ahamya ko ibiganiro byagoranye hagati ye n’abategura ibitaramo ahubwo ibya Ayra Starr byongera kujya ku murongo.

Amakuru mashya avuga ko Tems atagitaramiye i Kigali mu Ukwakira 2024 nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa, icyakora agahamya ko Ayra Starr we byasubiye mu buryo (Nubwo aba bombi batatumiwe mu bitaramo bimwe) bityo akaba ategerejwe kuhataramira mu Ugushyingo 2024.

Ayra Starr utegerejwe mu gitaramo i Kigali, ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange binyuze mu ndirimbo ze nka Rush, Commas, Bloody Sammaritan, Sability n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzikazi Ayra Starr azaba ataramira i Kigali nyuma yo gukorera ibitaramo bine muri Australia na bitatu muri Nouvelle-Zélande aho ari kuzenguruka amenyekanisha album ye ya kabiri yise ‘The year I turned 21’.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]