Ibirarane by’imishahara y’amezi abiri n’amafaranga abakinnyi bemerewe basinya ntibayahabwe ni bimwe mu bibazo byugarije Ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi, byiyongera ku kuba abari abayobozi bayo barayivuyemo mbere y’uko igihe cyateganyijwe kigera.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko agera kuri miliyoni 86 Frw ari yo Rayon Sports igomba kwishyura abakinnyi yaguze n’abo yongereye amasezerano, mu gihe aba bafitiwe ibirarane by’ukwezi kwa Kanama hamwe n’ukwa Nzeri kuri kugana ku musozo.
Kugeza ubu, ntibiremezwa neza ko umukino wa APR FC na Rayon Sports uzakinwa tariki ya 19 Ukwakira kuko amakuru ava muri FERWAFA avuga ko Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ashobora kugumana abakinnyi nyuma y’umukino wa Bénin uzaba tariki ya 15 Ukwakira, kugira ngo bitegure uw’amajonjora ya CHAN 2024 uteganyijwe tariki 26 uko kwezi.
Umwe mu baba muri Rayon Sports yabwiye IGIHE ko kuri ubu nta handi bateganya amafaranga yazira rimwe uretse ku mukino bazahuriramo na APR FC uteganyijwe tariki ya 19 Ukwakira 2024.
Ati “Ntabwo naca ku ruhande, umukino wa APR FC ni wo duhanze amaso ngo dushobore gukemura ibi bibazo by’amikoro biri mu ikipe.”
“Hari abantu bari gufasha ikipe ngo ibe yabaho umunsi ku munsi ariko biragoye ko aba bageza kuri miliyoni 100 Frw zikenewe ngo byibura twishyure ibirarane dufite.”





