U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amata hagarukwa ku kamaro k’iki kinyobwa ku buzima ndetse n’uruhare rwacyo mu kuzamura ubukungu.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amata wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Kamena. Urangwa no guha abana amata kuko bituma bagira ubuzima bwiza, bagakura ndetse bakiga neza.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda habarirwaga inka ibihumbi 170 mu gihe mu 2024 zarengaga miliyoni 1.6.
Mu 2010, Umunyarwanda yabarirwaga litiro 37.3 z’amata anywa ku mwaka mu gihe kuri ubu ageze kuri litiro 79.9 ndetse intego ikaba ari uko Umunyarwanda agomba kunywa Litiro 200 ku mwaka.
Mu mwaka wa 2005, Abanyarwanda banywaga litiro 15 z’amata ku mwaka ku muntu, imibare igera kuri litiro 72 ku muntu ku mwaka mu 2023. Ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) riteganya ko abatuye Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umuntu yagakwiye kunywa litiro 125 ku mwaka.
Imibare yo mu 2024 yerekana ko mu Rwanda habarurwa amakusanyirizo 132 n’ibyuma bikonjesha amata bifite ubushobozi bwo kwakira litiro z’amata 483.000 hirya no hino mu Gihugu. Hari n’inganda 50 zirimo 7 nini n’into 43 zitunganya amata, zifite ubushobozi bwo kwakira litiro 254.000 ku munsi.
Ibarura ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda hari inka 1.517.000, aho 88% byazo ari izitanga umukamo.
Mu muco Nyarwanda inka ifite agaciro gakomeye kuko itanga amata, ikinyobwa ndetse n’ifunguro ry’ingenzi ku bana n’abakuru. Inka kandi ni ikimenyetso cy’ubukire ndetse n’ubucuti.









