sangiza abandi

Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira muri Algeria, Rafael York abura mu Amavubi

sangiza abandi

Manishimwe Djabel ukinira Naft Al-Wasat SC yo muri Iraq yangiwe gukandagira ku butaka bwa Algeria kuko ubwo yakiniraga Ikipe ya USM Kancela yo muri icyo gihugu, yahavuye arengeje iminsi 12 ku gihe visa ye yari kurangirira, ahanishwa kumara imyaka itanu atahagera.

Manishimwe ari mu bakinnyi bajyanye n’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yerekeje muri Algeria aho izakinira n’Ikipe y’Igihugu izwi nka “The Fennec Foxes” imikino ibiri ya gishuti.

Abakinnyi ba mbere b’Amavubi bageze muri Algeria ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Gicurasi 2025, mu gihe abandi biganjemo abakina hanze barimo Manishimwe Djabel bagombaga kubasangayo.

Manishimwe yageze ku Kibuga cy’Indege cya Alger Houari Boumediene, yangirwa kwinjira muri Algeria kuko igihano cy’imyaka itanu yahawe atinjira muri iki gihugu kitararangira.

Mu mwaka w’imikino wa 2023/24 ubwo Manishimwe yakiniraga USM Khenchela yahanishijwe n’inkiko zo muri Algeria kumara imyaka itanu atahakandagira kuko yahabaye atabyemerewe. Ni igihano yahawe nyuma y’uko igihe visa ye yari yahawe kirangiye, atarava mu gihugu. Icyo gihe cyari cyarenzeho iminsi 12.

Manishimwe ntiyigeze amenyesha ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, iby’ibihano yahawe.

N’ubwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria ryagerageje gufasha FERWAFA ibishoboka byose ngo Manishimwe abe yakwemererwa kwinjira mu gihugu byarangiye binaniranye, ategerwa indege imugeza mu Rwanda aho ari mu biruhuko kuko Shampiyona yo muri Iraq yarangiye.

Mu bandi bakinnyi bahamagawe na Adel Amrouche ariko ntibasange abandi harimo Sahabo Hakim na Rafael York ukinira ZED FC mu Misiri. Uyu ku munota wa nyuma ntiyitabiriye umwiherero ku mpamvu atigeze asobanura.

Aba bakinnyi bombi bari barahejwe n’Umutoza Frank Spittler Torsten ndetse mu 2024 yigeze avuga ko atazongera kubahamagara kubera imyitwarire yabo.

Abakinnyi bageze muri Algeria ndetse ku wa 1 Kamena 2025 bakoze imyitozo ya mbere ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Tchaker (Stade du 5 Juillet).

Ikipe izerekeza mu Mujyi wa Constantine tariki ya 4 Kamena 2025 aho umukino wa mbere uteganyijwe ku wa 5 Kamena 2025, kuri Stade Chahid Hamlaoui.

Undi mukino uzahuza Amavubi na Algeria y’abakinnyi b’imbere mu gihugu mu kwitegura Irushanwa rya CHAN 2025 riteganyijwe muri Kanama 2025, uzaba ku wa 9 Kamena 2025 kuri stade Mustapha Tchaker Blida.

Imikino u Rwanda rwitegura gukina ni iya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Rafael York ukinira ZED FC yo mu Misiri ntiyitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”

Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira muri Algeria kubera ibihano yafatiwe n’inkiko zo muri iki gihugu zo kumara imyaka itanu atahakandagira

Custom comment form

Amakuru Aheruka