Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, ikipe ya Gicumbi FC yakiriye umutoza wayo mushya umunya-Tunisia Afahmia Lotfi ugiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere asimbuye Bisengimana Justin kuri ubu uzatoza AS Kigali.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, umutoza Afahmia Lotfi yakiriwe na Rurangwa Rodrigue ushinzwe ubuzima bwa buri munsi (Team Manager) bw’ikipe ya Gicumbi FC ndetse na Iranzi Shema Bonheur ushinzwe itumanaho muri iyi kipe yo mu Majyarugu.
Ubundi Afahmia Lotfi yagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu ku mugoroba, ariko indege yaramusize bituma akererwa ahagera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Lotfi yavuze ko Gicumbi FC ari ikipe nziza dore ko n’umwaka ushize yitwaye neza ikarangiriza ku mwanya wa 8 mu makipe 18, avuga ko n’uyu mwaka intego ari ukwitwara neza ariko kandi no kuzamura impano z’abakiri bashobora kugera kure mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Afahmia Lotfi yasabye abafana ba Gicumbi FC gufatanya nawe kuko aribwo bakora ikipe nziza.
Yagize ati,”Ndasaba abafana ko twakora kugira ngo tugire ikipe nziza dushyize hamwe. Ntabwo ari nge ugomba gukora gusa, kuko akazi ni ako gufatanya n’abayobozi, abatoza, abakinnyi, abafana n’abandi bose. Nge navuga ko tuzagira umwaka mwiza, Imana ni ibishaka.”
Umutoza Afahmia Lotfi yabajijwe ku kibazo cyo kuba yarareze ikipe ya Rayon Sports mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ku bijyanye n’amadeni iyi kipe yaba imufitiye ariko ntiyigeze yifuza kugisubiza, yaruciye ararumira.
Umutoza Afahmia Lotfi yageze mu Rwanda azanye n’umuryango we.
Afahmia Lotfi ntabwo ari mushya muri Shampiyona y’u Rwanda kuko yanatoje amakipe arimo Mukura VS&L yamazemo imyaka 3 mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports muri 2025 n’ubwo bitagenze neza akaza gutandukana n’iyi kipe Shampiyona ikiri mbisi inasezerewe mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko yamaze kugira Afahmia Lotfi umutoza wayo mushya ku masezerano y’imyaka 2 azamugeza muri 2028.
Afahmia Lotfi asanze iyi kipe ya Gicumbi FC imaze gusinyisha abakinnyi barimo umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Nahimana Jonathan, rutahizamu Tuyisenge Jean Merveille (Tammy), myugariro Ndizeye Eric, na rutahizamu uca ku mpande Bazira Leonard (Token Mnyama).









