U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 19 cy‘imunzi n’abimukira 119 baturutse muri Libya.
Muri iki cyiciro harimo 41 bo muri Sudan, 36 bo muri Eritrea, 12 bo muri Somalia, 17 bo muri Ethiopia na 13 bo muri Sudani y’Epfo.
Kwakira impunzi biri mu masezerano u Rwanda, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, HCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byasinyanye, azwi nka ‘Emergency Transit Mechanism, ETM’.
Bageze ku Kibuga cy’Indenge Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2024.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko bijyanye n’uko amasezerano yo kwakira izo mpunzi yongereweho imyaka ibiri, bazakomeza kubakira uko ubushobozi bugenda buboneka ari na ko bafashwa kubona ibisubizo birambye.
Ati “Mu byo tubafasha harimo kubaha umutekano, kubaha ibibatunga, by’umwihariko u Rwanda rukanabinjiza mu buzima bw’igihugu, abana babo bakiga, bose bakivuza nk’uko Abanyarwanda babikorerwa, bagahabwa ibyangombwa byo kubona akazi cyangwa kwikorera kugira ngo babeho nk’abandi.”
Impunzi zakiriwe mu cyiciro cya 19 zajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa.
ETM ni gahunda ya HCR igamije gushakira impunzi ziba zaraheze muri Libya, aho zaba by’agateganyo mu gihe zigishakirwa uburyo burambye zafashwamo.
Kuva mu 2019 amasezerano ya ETM yasinywa, impunzi n’abimukira zirenga 2400 ni zo zakiriwe muri iyo gahunda ndetse impunzi 1835 zamaze kubona ibihugu bya gatatu byo kubamo burundu.







