Ubuyobozi bw’lkigo gishinzwe gucunga inyubako ya BK Arena, QA Venue Solutions, bwagaragaje ko nyuma y’imyaka ibiri yari yamaze kugaruza 50% by’amafaranga yayitanzweho ndetse buri mwaka ikaba yakira ibikorwa birenga 70.
Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi Mukuru wa QA Venue Solutions, Kyle John Schofield, yagaragarije mu nama yiga ku kubyaza umusaruro siporo ya ‘SportsBiz Africa Forum 2024’ iri kubera muri Kigali Convention Centre hagati ya tariki ya 26-27 Nzeri 2024.
Uyu ari mu batanze ikiganiro aho yari kumwe n’Umuyobozi wa International Affairs and Academies
FC Midtiylland, Svend Graversen ndetse n’Umuyobozi wa Abdulai and Associates, Dr Emmanuel Saffa Abdulai Esq.
Schofield yabanje kuvuga ko inyubako icyuzura, hari ubwoba ko ishobora kubura abayibyaza umusaruro ariko icyo gihe habayeho imbaraga za Leta y’u Rwanda n’abikorera haboneka umubare munini w’ibikorwa byo kuyibyaza umusaruro.
Yagize ati “Twari tuzi ko tutazabona abantu bo kubyaza umusaruro kiriya gikorwaremezo [BK Arena] nyuma ya Covid-19. Twaratunguwe ubwo twakiraga ibikorwa birenga 60 mu 2021. Uyu mubare kandi wakomeje kuzamuka umwaka ku wundi, urebye twakira ibikorwa biri hagati ya 70 na 80 buri mwaka.
Yakomeje ati “Iriya nzu ifite umusanzu itanga kandi ugaragara mu iterambere ry’igihugu. Mu isuzuma twakoze twasanze yarinjije nibura arenga miliyoni 55$ mu myaka ibiri iheruka.”
BK Arena yakiriye ibikorwa bitandukanye kandi ku rwego mpuzamahanga birimo Inteko Rusange ya FIFA, ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, imikino ya Basketball Africa League BAL n’ibindi.








