sangiza abandi

U Rwanda rwizihije umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije n’Imyaka 20 y’urugamba rwo kurwanya pulasitike

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, ndetse n’imyaka 20 ishize u Rwanda rutangije urugamba rwo kurwanya ikoreshwa rya pulasitiki zangiza ibidukikije ndetse n’ubuzima bw’abantu.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Center witabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliette Kabera, hamwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu bigo bikorana na Leta mu kurengera ibidukikije birimo Green Fund.

Mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Guhashya imyanda ya pulasitiki”, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu gushishikariza buri wese kugira uruhare mu gukumira imyanda yose ituruka kuri pulasitiki, nka kimwe mu byangiza ibidukikije, ndetse bikagira n’ingaruka ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yashimangiye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ingenzi cyane, ati: “Ni iby’agaciro kwakira uyu munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wa 2025. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ‘Kurwanya imyanda ya pulasitiki’, ijyanye neza n’inzira u Rwanda rumaze imyaka 20 rutangiye yo kubungabunga ibidukikije.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko kwizihiza imyaka iyi myaka 20 hamwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije (International Day for Biodiversity), biri mu murongo wo gushimangira iterambere rirambye no kurengera ibidukikije.

Ati” Kurinda ibinyabuzima bisaba kugira ibidukikije bifite ubuzima bwiza kandi bitarimo imyanda ya pulasitiki. Iterambere rirambye naryo rizagerwaho ari uko tubanye neza n’ibidukikije. Ndashishikariza buri wese kureka gukoresha pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, ahubwo agahitamo ibikoresho bishobora gukoreshwa kenshi mu buzima bwa buri munsi.”

U Rwanda rwatangiye urugendo rwo kurwanya pulasitike mu 2004, nyuma y’imyaka ine, hashyizweho itegeko ribuza burundu ikoreshwa ry’amashashi. Mu 2019, u Rwanda rwongeye gushyiraho itegeko rirwanya pulasitiki ikoreshwa inshuro imwe, nk’amacupa cyangwa ibikoresho bikoreshwa rimwe gusa.

Mu 2021, REMA n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) batangije umusoro ku bicuruzwa bikoze muri pulasitiki, amafaranga avamo agashyirwa mu bikorwa byo gukusanya izi pulasitiki no kuzihindura ibindi bikoresho bifite akamaro.

Ibigo nka Pariki y’Igihugu y’Akagera na Banki Nkuru y’u Rwanda ni bimwe mu byagaragaje ko byumvise neza gahunda yo kurwanya pulasitiki kandi byamaze kubona impinduka nziza zabyo mu kurengera ibidukikije. Urugendo rwo guhashya pulasitiki kandi rurimo n’uruhare rw’inganda nka Inyange Industries, yatangiye gukora amazi ari mu mavide aho gukoresha pulasitiki.

Mu rwego rwo gushimira no gushishikariza uruhare rw’abato mu kurwanya mu kurengera ibidukikije, REMA yatanze ibihembo ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigaragaje mu marushanwa y’imivugo yerekeye kurwanya pulasitiki. Hanatangwa ibihembo ku banyeshuri bagaragaje imishinga ijyanye no guhanga udushya mu kurwanya ikoreshwa rya pulasitiki.

Mu banyeshuri bagaragaje imishinga myiza irwanya ikoreshwa rya pulasitike ndetse ikarengera ibidukikije, abaje ku mwanya wa gatatu mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ku mwanya wa kabiri bahembwa miliyoni n’ibihumbi 300 Frw naho ku mwanya wa mbere bahembwa miliyoni n’ibihumbi 500, bose bahabwa ibikoresho by’ishuri.

Custom comment form

Amakuru Aheruka