Minisitiri w’Ibidukikije, Uwamariya Valentine yashimiye abaturage b’u Rwanda bagize uruhare rugaragara mu rugendo rw’imyaka 20 rwo kurwanya imyanda ikomoka kuri pulasitike.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Kamena ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, wahujwe no kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rurwanya imyanda ikomoka kuri pulasitike ndetse na politiki yo kuyibyaza mo ibindi bikoresho.
Minisitiri Uwamariya yavuze ko icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa rya pulasitike cyafashwe n’ubuyobozi bw’igihugu, ariko Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu kucyumva no kugishyira mu bikorwa byihuse.
Ati “Impamvu nshimira Abanyarwanda ni uko habayeho icyemezo cy’ubuyobozi bw’igihugu ariko nabo babyumva vuba, kuburyo uru rugendo rw’iyi myaka yose, nibyo pulasitike ziracyahari, ariko byibuze zazindi wasangaga zuzuye ahantu hose ntazo tubona.”
Yakomeje avuga ko nubwo pulasitike zose zitakurwaho burundu kubera zimwe zigifite akamaro, hakenewe ko zibyazwa umusaruro aho kuba imyanda yangiza ibidukikije.
Ati” Ntabwo pulasitike zose twazikuyeho kuberako tuzi yuko ziracyenerwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko noneho pulasitike zavuyemo ibyo dukoresha zijya he zikoreshwa gute? kuko twaje gusanga kuzica ni kimwe, ariko ushobora kuzica bibyara n’akazi.”
Minisitiri Uwamariya yasabye Abanyarwanda gutekereza ku ishoramari rifite aho rihuriye no kubungabunga ibidukikije, binyuze mu guhindura pulasitike mo ibindi bikoresho.
Yagarutse kandi kubyo igihugu cyagezeho nyuma y’imyaka 20 yo gukuraho pulasitiki harimo kuba Kigali yarahindutse umujyi usukuye, igabanyuka ry’ingaruka za pulasitike ku bidukikije, mu buhinzi ndetse n’ubuzima rusange.
Ati “Icyambere ni isuku twese twishimira, ngirango iyo tuvuga Kigali icyeye itarangwamo ishashi ku mihanda ni ikintu cy’ingenzi twagezeho. ariko rero nyuma y’ibyo hari n’ibindi navuze ko yabangamiraga ibidukikije muri rusanjye, ubuhinzi, amatungo n’ibindi. Ariko rero no mu rwego rw’ishoramari ababashije kujyamo muri byabindi navugaga byo kubibyazamo ibindi bintu, no mu rwego rw’ishoramari hajemo inyungu.”
Minisitiri Uwamariya ahamya ko ibikoresho byifashishwa mu guhindura pulasitike mo ibindi bikoresho bigihenze, aho usanga biva muri Afurika bikajyanwa i Burayi, hanyuma bigasubira kuri uyu mugabane biguzwe ku giciro cyo hejuru.
Yasabye ko hakorwa ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika kugira ngo ibyo bikoresho biboneke hafi, bigabanye ikiguzi, ati “Icyo Leta yafasha ni ukureba ngo ese aho hantu biva muri Afurika bijya i Burayi, kuki bitava mu gihugu kimwe cya Afurika bikaza mu Rwanda, icyo gihe igiciro cyagabanuka.”
Mu gusoza, Minisitiri Uwamariya yavuze ko politiki y’igihugu yo kurengera ibidukikije igihari, kandi ko gahunda y’iterambere rirambye izakomeza gushyira imbere kugabanya ibihumanya ikirere n’ikoreshwa rya pulasitike, hagashakishwa ibisubizo bitangiza ibidukikije.



