Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku rugendo rw’ubuzima, aho yize mu nkambi y’impunzi bigoranye, kera akiri muto, ariko ntibyamubuza kubona agaciro k’uburezi n’icyerekezo cyiza.
Ibi yabivugiye mu nama kuri uyu gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025, yagiranye n’intumwa z’ishuri rya Hope Haven Christian School, ziyobowe na Madamu Susan Hollern, washinze akanayobora iryo shuri.
Muri iki kiganiro yashimaga uruhare rukomeye rw’abarezi n’abafatanyabikorwa mu burezi mu guteza imbere igihugu no gufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugendo rwo guteza imbere uburezi rwageze kure, hakiri byinshi byo gukora kuko uburezi ari inkingi y’iterambere ridahungabana.
Yagarutse ku rugendo rwe bwite rw’ubuzima, aho yagarutse ku buryo yize mu nkambi y’impunzi akiri umwana, akiga bigoranye ariko abona agaciro k’uburezi n’icyerekezo cyiza cyabukururaga.
Ati “Twize turi munsi y’ibiti, dukoresha ibibero byacu nk’amakayi ndetse n’ibyatsi bikakaye nk’amakaramu. Byari bigoye, ariko twari tuzi ko ari cyo cyiza tugomba gukora.”
Yanasobanuye ko n’igihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, bisanze mu mashuri ari mu mashyamba, avuga ko aho naho buri ntambwe yababeraga isomo. Yavuze ko urugamba rwari no gushakisha ukuri ku gihugu cyabo, ukuri ku baturage, n’inshingano bafite nk’Abanyarwanda.
Ati“Iyo utanga uburezi, ntuba wigisha gusa. Uba ufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo no kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu.”
Yashimiye by’umwihariko Hope Haven Christian School n’abandi bose bagira uruhare mu gutanga uburezi bufite ireme, abasaba gukomeza uwo murimo ukomeye wo guhindura ubuzima bw’abana b’u Rwanda.


