sangiza abandi

Hagaragajwe ikibazo cy’ababyeyi batizera ababyaza bakiri bato

sangiza abandi

Kimwe mu bibazo abakora umwuga w’ububyaza bakiri bato bahura nacyo, ni ukutizerwa n’ababyeyi bakeneye iyo serivisi mu gihe bagiye kubabyaza, kuko usanga bifuza gukorana n’ababyaza bakuru kandi b’abagore.

Ibi byagarutsweho mu nama Mpuzamahanga y’Impuzamahuriro y’Ababyaza ku Isi (ICM), yateraniye i Kigali kuva tariki 24-26 Nzeri 2024 ikaba yaritabiriwe n’abakomoka muri Afurika no mu gice cya Aziya. 

Niyitanga Virgille Xavier uyobora Ikigo Nderabuzima cya Mahama yavuze ko nk’umubyaza ukiri muto na we yahuye n’imbogamizi nk’iyo. Ati ” Ni ikibazo nanjye nahuye na cyo, ariko urebye biterwa n’umuco kuko uyu mwuga wahoze ukorwa n’abantu bakuru.

Iyo babonye ukiri muto nk’umubyeyi ubona ungana n’umwana afite, ubona atabohokeye kukubwira ku buzima bwe bw’imyororokere. Gusa bakwiye gushira impungenge kuko tuba twarabyize ntabwo dushobora kugira uwo duhungabanya kuko tukira bato.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine yavuze ko abakora uwo mwuga bakora akazi kenshi kandi bakiri bake ugeranyije n’ababyeyi bagomba kwitaho.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko uyu munsi hari ababyaza 2.038 mu Gihugu ikaba iteganya ko mu myaka ine iri imbere uwo mubare uzaba wikubye kane kimwe n’uw’abandi baganga muri rusange.  

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]