Sosiyeti itunganya umuziki ya KINA Music iyobowe na Ishimwe Clement yamaze gusinyisha umuhanzikazi mushya witwa Uwase Irahari Soleil winjiye mu muziki yitwa Zuba Ray, akaba aje asanga abandi bahanzi bakorana n’iyi sosiyeti barimo Knowless na Nel Ngabo.
Uyu muhanzikazi winjiye muri KINA Music asanzwe ari umunyeshuri mu Ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda riherereye i Muhanga, aho ari mu mwaka wa nyuma.
Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye uko yahuye n’iyi sosiyeti ubwo bari bagiye ku kigo yigaho bikarangira bamuhisemo.
Ati “ Kina Music yashakaga umuhanzi mushya wo gukorana nawe, icyo gihe rero baje ku ishuri ari naho twahuriye. Imikoranire itangire kuva ubwo.” Yakomeje avuga ko kandi ari amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, kuko yakuze ashaka gukora umuziki ari mu maboko meza.
Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music yavuze ko bahisemo gufata umunyeshuri wiga umuziki mu ishuri ry’u Rwanda kubera ko basanzwe bafitanye imikoranire.
Ati “Ubusanzwe twajyaga dukora amarushanwa, ariko kuri iyi nshuro kubera imikoranire dufitanye n’ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, twahisemo gufata umunyeshuri wigayo umuziki.”
Ku ikubutiro, Zuba Ray yahise anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Igisabo’ ari nayo yahereyeho.
Uyu mukobwa yinjiye muri KINA Music asangamo Nel Ngabo na Butera Knowless ndetse na n’abandi bahanzi bakorana bya hafi nka Tom Close na Platini P.






