Umuhanzikazi Rita Kagaju warumaze igihe kingana n’imyaka itatu atagaragara mu muziki kubera impamvu z’amasomo yongeye kugaruka ahita ashyira hanze EP nshya yise ‘Volume’.
Iyi EP yayikoze muri 2023 ubwo yari yaje mu biruhuko. Yigaga ibijyanye na ’Sociology, Environmental Studies na Global French Studies’, muri Hope College iherereye mu Mujyi wa Holland muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ufitumukiza Preciandre uzwi nka Director P, ukuriye IDA Records ireberera inyungu uyu muhanzikazi yavuze ko iyi EP yihariye mu rugendo rw’uyu mukobwa, kuko yumvikanisha uburyo yari amaze igihe atyaza inganzo ye.
Ati “Ni EP igiye kongera gutuma abakunzi be Rita bongera kuryoherwa n’umuziki we nyuma y’igihe kinini acecetse. Igiye kumvikanisha ko yari amaze igihe adahugiye ku busa.”
Indirimbo ziriho zakozwe n’abarimo Producer Flyest, KennyVibe, Madebeats, Santana Sauce, Ayoo Rash, Bob Pro, Eloi El ndetse na idalimanzi. Iyi EP iriho indirimbo imwe yahuriyeho n’undi muhanzi ariyo ‘Need Me’ yahuriyemo na Kivumbi.






