Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina ari mu muryango wongera kumwinjiza muri APR FC avuye muri Rayon Sports.
Omborenga Fitina yari yatandukanye na APR FC mu mwaka w’imikino ushize aho yari asoje amasezerano ariko ntiyayongererwa.
Yahise yerekeza muri Rayon Sports ayisinyira imyaka 2 gusa mbere y’uko umwaka we wa mbere urangira yari yasabye gusesa amasezerano kuko iyi Kipe y’i Nyanza itubahirije ibikubiye mu mazezerano bagiranye aho atahawe amafaranga yose yaguzwe ndetse ikaba yari imufitiye n’ibirarane by’imishahara.
Uyu mukinnyi wari umaze iminsi abona ko asa n’uwashyizwe ku ruhande aho yashinjwaga kugambanira ikipe, nubwo ubuyobozi bwamusubije buvuga ko bidashoboka kumurekura kandi hari icyo amasezerano ye avuga (amafaranga yakwishyura), amakuru avuga ko butamubara mu bakinnyi bazakomezanya umwaka utaha w’imikino cyane ko batangiye gushaka umusimbura we, baramutse babonye umugura bamutanga. N’umutoza wa Rayon Sports, Afahmia Lotfi, ntamubara mu bakinnyi yifuza.
Amakuru avuga ko yifuzwamo miliyoni 20 Frw, ndetse Omborenga akaba we ngo yiteguye kuba yayitangira ariko agasesa amasezerano.
Umunota wamenye ko APR FC yakiniye imyaka 7 ari yo ashobora gusubiramo cyane ko ibiganiro byabaye kandi bemera ko ku mwanya akinaho hari ikibazo kandi nta mukinnyi babona umurusha.
Gusa hari habanje kubamo ikibazo cy’uko iyi kipe itajya igarura abakinnyi bayivuyemo hari abatabyemera ko yayisubiramo gusa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwaba bwamaze kumvikana kuri iki kintu bityo Omborenga Fitina ashobora kugarurwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.




