Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yashyizeho ibihano bikakaye ku bantu ku giti cyabo n’ibigo bigena ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi ndetse n’abacuruza mu madovize nta burenganzira.
Ni ibikubiye mu mabwiriza mashya n° 89/2025 yasohowe na BNR, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, asimbura ayari asanzweho n° 42/2022 yo ku wa 13 Mata 2022. Aya mabwiriza yatangajwe mu Igazeti ya Leta, nimero yo ku wa 30 Gicurasi 2025.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho amabwiriza mashya agamije guhangana n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga (amadovize) mu buryo butemewe, aho umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyose gifashwe kigena ibiciro cyangwa gikora ubucuruzi mu madovize nta burenganzira, kizahanwa byihanukiriye.
BNR ivuga ko uzajya afatwa yashyize ibiciro mu madovize, ku nshuro ya mbere azajya ahanishwa amande angana na miliyoni 5 Frw naho ku nshuro ya kabiri agahanishwa amande angana na miliyoni 10 Frw.
Ivuga ko kandi ukora ubucuruzi mu madovize ku nshuro ya mbere azajya ahanishwa 50% by’amafaranga yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi, yakongera gufatwa noneho agatanga 100% by’ayo mafaranga.
Ku kijyanye no Gutegura cyangwa kugira uruhare mu cyamunara ikorwa mu madovize, uwabikoze azajya ahanishwa 50% by’amafaranga yakoreshejwe muri iyo cyamunara.
BNR isobanura ko ibintu byemerewe gukoresha amadovize ari ibishingiye ku bucuruzi bukorerwa hanze y’u Rwanda, cyangwa ibikorwa bidasanzwe nka hoteli, kazino, ibigo by’ubukerarugendo, amaduka adasora (duty-free), n’amashuri mpuzamahanga iyo yishyurwa n’abaturage batari ab’u Rwanda, ariko nabyo bikaba bisaba uburenganzira bwayo.
Banki Nkuru y’u Rwanda iributsa ko ibi byemezo bigamije kurinda agaciro k’ifaranga ry’igihugu, bityo ikaba izakomeza gukorana n’inzego z’umutekano zirimo RIB, Polisi y’u Rwanda, n’inzego z’ibanze mu guhashya ikoreshwa ry’amadovize mu buryo butemewe.
BNR yasabye abaturage bose n’ibigo kujya bihutira gutanga amakuru ku bikorwa bikekwa ko binyuranyije n’amategeko bijyanye n’ivunjisha cyangwa ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa izi zindi nzego z’umutekano.
