sangiza abandi

Niyigirimpuhwe yakoze imashini ituraga amagi, afasha aborozi kubona imishwi hafi yabo

sangiza abandi

Niyigirimpuwe Isidore, wize ibijyanye n’Ubuhanga mu by’Ikoranabuhanga (Engineering), yihangiye umurimo wo gukora imashini zituraga amagi, kugira ngo afashe aborozi kubona imishwi y’inkoko hafi yabo, binatume babasha kongera umusaruro no guhangana n’imirire mibi.

Niyigirimpuwe ni umwe mu bakora ubworozi bw’ikoranabuhanga witabiriye imurikagurishwa muri ACAT 2025, aganira na Umunota yavuze ko uyu mushinga yawutangiye mu mwaka wa 2023, awushingira ku kibazo cy’uko hari ibice byinshi by’igihugu byari bifite ikibazo cy’ibura ry’imishwi, harimo n’aho akomoka mu karere ka Rusizi, aho aborozi bajyaga bagenda ibirometero birenga 40 bagiye gushaka imishwi.

Imashini yakoze ifite ubushobozi bwo guturaga amagi 200 mu gihe cy’iminsi 21, aho amaze kugurisha imishwi irenga 30,000 n’izi mashini ku borozi batandukanye mu gihugu. Avuga ko yifashishije ubumenyi yakuye mu mashuri ndetse no mu matsinda ahanga udushya (innovation clubs), agatekereza uburyo yakemura ikibazo cy’ibura ry’imishwi rikunze kwibasira aborozi bato.

Ati “Aho navukiye mu karere ka Rusizi, kubona umushwi byasabaga gukora urugendo rurerure. Ibyo byatumye nibaza uko nakemura icyo kibazo, nibwiraga ko gukora imashini ituraga byafasha aborozi benshi.”

Mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, ni ho Isidore yakoreye uyu mushinga binyuze mu guhanga sosiyete yitwa ‘T Plus Trust Ltd”, aho mu kugurisha imishwi n’imashini amaze gukuramo asaga miliyoni 21 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Intego ye ni uko buri murenge mu gihugu wazaba ufite imashini ituraga n’ituragiro, ku buryo byibura bashobora guturaga imishwi 10,000 buri kwezi. Avuga ko mu myaka 5 iri imbere, iyi ntego azaba amaze kuyigeraho nibura ku gipimo cya 50%.

Nubwo yageze kuri byinshi, Isidore avuga ko agihura n’imbogamizi zirimo, amikoro make, cyane cyane kuko ibigo by’imari bitita cyane ku mishinga y’ubworozi.

Ati “Ibintu by’ubworozi, ama banki ntabwo abyumva neza. Kugira ngo tubone inguzanyo biratugora. Turasaba ko byarebwa n’inzego zibishinzwe, tukabona inkunga y’imari n’ahantu ho gushyira amaturagiro.”

Isidore asaba urubyiruko kudategereza akazi ahubwo bagakoresha ibitekerezo byabo bagatangira imishinga. Avuga ko mu bworozi harimo amahirwe menshi n’amafaranga atari make.

Ati “Urubyiruko rwinshi barangiza kwiga bagahita bashaka akazi. Nyamara mu bworozi harimo amafaranga menshi. Rero umuntu wese ufite igitekerezo yagerageza kukishyira mu bikorwa.”

Yasoje avuga ko ikoranabuhanga mu bworozi rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu, kuko rituma haboneka umusaruro mwinshi kandi vuba, kandi rigafasha kugera kuri benshi.

Leta y’u Rwanda nayo ikomeje gukora ibishoboka byose mu gushyigikira imishinga y’urubyiruko, binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga n’udushya mu nzego zinyuranye, harimo n’ubworozi.

UMWANDITSI: Maurice IKUZWE

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]